Great Minds Nursery School of Holistic Learning ni ishuri ry'inshuke riherereye mu Karere ka Gasabo ,umujyi wa Kigali.Ryemera ko aho kugira ngo umwana w'inshuke yirirwe azerera mu muhanda yahabwa amasomo amutegurira kuzatangira amashuri abanza ndetse agatangira gutozwa indangagaciro z'umunyarwanda hakiri kare . Ni muri urwo rwego rimenyesha ababyifuza bose ko ryifuza abo rikorana nabo mu kwigisha abana b'inshuke mu tugali twose mu mirenge yose igize uturere tw'igihugu aho bishoboka mu mwaka wa 2019.
Ku bifuza ubufatanye bagomba kubanza kwita kuri ibi bikurikira :
-Kuba inzu ya kwigishirizwamo abana ihendutse mu kuyikodesha,bitabaye kuyikodesha byaba ari akarusho yaba mu nyubako z'urusengero cyangwa iz'umusigiti.
-Kuba yararangije amashuri yisumbuye
-Kuba nta kazi afite kandi imibereho ikaba imugoye ,akemera ko azaba arimo gukora igikorwa cyo gufatanya n'ababyeyi .
-Kuba ababyeyi bafite abana bemera kuzajya batanga amafaranga yo kwishyura mwawimu,inzu yigishirizwamo,n'ibikoresho mu bushobozi bwabo.