Skip to main content

Great Minds Nursery School

Great Minds Nursery School logo

Great Minds Nursery School of Holistic Learning ni ishuri ry'inshuke  riherereye mu Karere ka Gasabo ,umujyi wa Kigali.Ryemera ko aho kugira ngo umwana w'inshuke yirirwe azerera mu muhanda yahabwa amasomo amutegurira kuzatangira amashuri abanza ndetse agatangira gutozwa indangagaciro z'umunyarwanda hakiri kare . Ni muri urwo rwego  rimenyesha ababyifuza bose ko ryifuza abo rikorana nabo mu kwigisha abana b'inshuke mu tugali twose mu mirenge yose  igize uturere tw'igihugu aho bishoboka mu mwaka wa 2019.

Ku bifuza ubufatanye bagomba kubanza kwita kuri ibi bikurikira :

-Kuba ahazigishirizwa abana  ari mugacentre yaba ak'icyaro cyangwa ak'umujyi cyangwa umudugudu utuwe n'abantu benshi kandi abana bato birirwa bazerera mu muhanda,ntashuri ry'inshuke rihegereye cyangwa irihegereye rihenze ,ababyeyi .

-Kureba niba byibura bazatangirana n'abana byibura 15

-Kuba inzu ya kwigishirizwamo abana ihendutse mu kuyikodesha,bitabaye kuyikodesha byaba ari akarusho yaba mu nyubako z'urusengero cyangwa  iz'umusigiti.

-Kuba yararangije amashuri yisumbuye

-Kuba nta kazi afite kandi imibereho ikaba imugoye ,akemera ko azaba arimo gukora igikorwa cyo gufatanya n'ababyeyi .

-Kuba ababyeyi bafite abana bemera kuzajya batanga amafaranga yo kwishyura mwawimu,inzu yigishirizwamo,n'ibikoresho mu bushobozi bwabo.

-Kubimenyesha umukuru w'umudugudu atuyemo

Ababyifuza bohereza Certificate n'ibaruwa ibisaba kuri iyi e-mail:greatminds.rw@gmail.com

N.B:- Abasanzwe bigisha abana bakeneye integanyanyigisho n'Inyoborabarezi ku Nteganyanyigisho y’Uburezi bw’Inshuke babigaragaza mu ibaruwa.

Sector
Academic
Rate this employer
Average: 3 (1 vote)

Job offers