Skip to main content

Abashinze kampani REPC basanga guhanga umurimo bishoboka iyo ushize amanga

Mu gihe mu Rwanda hariho gahunda yo gukangurira abantu batandukanye kwihangira imirimo mu rwego rwo guhangana n’ibura ry’akazi nk’uko bikunze gushyirwa mu majwi, icyiciro cy’abanyeshuri cyane cyane abize za kaminuza n’amashuri makuru bakunze gutungwa agatoki ko bagenda biguruntege muri iyi gahunda, nabo bakagaruka ku kuba amikoro aba ari intica ntikize, ku ruhande rw’abagize kampani REPC, bamwe mu bahoze biga mu cyahoze ari KIST, bemeza ko gushaka ari ugushobora.

REPC, ni Kampani igizwe na bamwe mu bahoze biga mu ishuri rikuru ry’Ubumenyi n’ikoranabuhanga, KIST, kuri ubu ryitwa Ishami ry'Ubumenyi n'ikoranabuhanga rya Kaminuza y'u Rwanda (UR-CST), bigaga ibijyanye n’ingufu, ibyo bita 'Renewable Energy'.

Abagize REPC bemeza ko abashyize hamwe nta kibananira

Nyuma yo kugera ku isoko ry’umurimo aho gutegereza guhabwa akazi ahubwo bayobotse inzira yo guhanga akazi byanashoboka bakaba bagatanga.

Mu kiganiro kirambuye umuyobozi w’iyi Kampani, Jean Marie Julien Dushimimana, yahaye NONAHA.com, yatubwiye amavu n’amavuko n’imbarutso y’ishirikabute mu gushinga Kampani yabo.

Yatangiye agira ati ’’Ubundi Kampani yacu yitwa REPC (Renewable Energy Promoters Company), igitekerezo cyaturutse muri twebwe abayigize, nyuma yo kurangiza muri KIST, twaricaye tujya inama, duhuza ibitekerezo n’imbaraga hanyuma tuza guhuriza ko twashaka uko twahanga umurimo, ni uko duhitamo gushinga iyi Kampani ijyanye n’ibyo twize by’ingufu, Energy.’’

Bwana Julien, yakomeje agira ati ’’Twebwe icyaduhaye imbaraga ni ugushirika ubute tugashaka uko twabyaza umusaruro ubumenyi bwacu, kuko gushaka ni ko gushobora.’’

Iyi Kampani ku ikubitiro yatangijwe n’abantu basaga 12, nk’uko abanyamuryango batandukanye babwiye umunyamakuru wa NONAHA.com, bavuze ko baterwa ishema n’igikorwa cyabo kandi biteguye kuzaryoherwa n’imbuto z’igiti bateye barimo bavomera.

Iyi Kampani ikora ibijyanye no kubaka Biyogazi (Biogas) nk’uko byatugaragariye ubwo twabasangaga mu kazi, mu murenge wa Muhura, ahitwa i Mamfu mu karere ka Gatsibo, aho icyivi cyabo muri aka gace cyacumbitswe bamaze kubaka ebyiri, iki gikorwa bari bagitewemo inkunga na SNV ku bufatanye na kaminuza y’u Rwanda n’ikigo gikwirakwiza ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda.

Aha bari i Mamfu, mu murenge wa Muhura, akarere ka Gatsibo

Uretse kubaka Biogas zitanga ingufu zo gutegura amafunguro mu buryo bugezweho, REPC, banatubwiye ko bakora n’ibindi bitandukanye bijyanye n’ingufu.

Bamwe mu baturage b’i Mamfu twaganiriye, bavuze ko banejejwe cyane no kubona ibikorwa by’iterambere nk’ibi mu gace kabo kandi ko bibaye byiza byagera kuri benshi.

Kuri ubu busabe, umuyobozi wa REPC, Dushimimana Jean Marie Julien, yavuze ko abaturage bagashize impungenge kuko REPC yiteguye igihe cyose yakenerwa, ati ’’Ntibagire impungenge, imbaraga zacu n’ubushobozi ni byo ngufu zunganira Leta mu gukomeza kwagura ibikorwa by’iterambere, bityo nibadutumira duhora twiteguye, uretse aha no hirya no hino mu gihugu ntawe dukumira.’’ 

Aha bari bakataje mu kubaka Biogas

Abashinze REPC ngo si ku bw’amaburakindi

Nk’uko twabihamirijwe na Dushimimana, ngo kuba barishyize hamwe bagakora igikorwa nk’iki si iby’amaburakindi, ngo ahubwo ni mu rwego rwo guhanga akazi karambye, ndetse byaba ngombwa bakaba banagatanga.

Ibi abihurizaho n’umwe mu bagize Kampani, Sylvain Niyonizera, yagize ati ’’Gukura mu mutwe no kureba kure ni yo ntwaro yadufashije gutinyuka, si uko twari tubuze akazi kuko harimo bamwe banafite izindi nshingano, gusa twasenyeye umugozi umwe tuwubyaza iki gikorwa kandi icyizere twatangiranye, ibihe bigenda bitwereka ko kitaraje amasinde.’’

Abagize Kompani REPC, banatanga ubujyanama bw’uko umuntu bubakiye Biogas yayifata mu rwego rwo kuyitaho neza ikaramba.