Skip to main content

Clarisse Iribagiza: Ikitegererezo mu guhanga umurimo ushingiye ku Ikoranabuhanga

Ahantu henshi mu mashuli usanga abahungu aribo bitabira gukoresha ikoranabuhanga, ariko mu Rwanda ho bimaze kugaragara ko n'abakobwa basigaye babyitabira ndetse bakageraho naho bagera ku rugero ndashyikirwa.

Clarisse Iribagiza, ubwo yari kuri KIST mu mwaka wa 2010 yiga Computer Engeneering hamwe na bagenzi be yashinze ikompanyi yitwa HEHE.Limited ikora inkesha (software) zitandukanye zikoreshwa kuri telephone.Ni ikitegererezo kiza ku bandi banyeshuli ko ibyo biga babasha kubibyaza umusaruro, bahanga akazi kuri benshi kuko we akoresha abantu batari munsi ya 4.
Yatsinze amarushanwa atandukanye nka  rwiyemezamirimo watekereje ibintu bishya, aho yabonye igihembo muri gahunda ya  Inspire Africa, abasha kubona 50 000$ , umwaka ushize nabwo yongera  kubona igihembo gitangwa na IMBUTO Foundation kitwa CYRWA , ndetse no mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga muri Africa (Transform Africa Summit,2013) yongera guhiga abandi abona igihembo cya 5000$  byatumye anashyirwa n’ikinyamakuru Lo Spazio della Politica (LSDP) cyo mu Butaliyani, ku rutonde rw’abantu 100 batekereje ibintu bishya ku Isi aho yabonye umwanya wa 32.

Uyu rwiyemezamirimo ukiri muto iyo muganiriye akubwira ko uko abona byinshi ikoranabuhanga rizahindura mu koroshya imikorere igamije  imibereho myiza y'abaturage.Cyane cyane binyuze mu mashuli hari ikizere rwose ko umubare wa kompanyi nshya uziyongera nihitabwa ku masomo akangurira abantu guhanga umurimo ndetse no kubikomatanya n'ubumenyingiro mwi'ikoranabuhanga. Agira ati igikenewe ni ukwivanamo igihu gifunga imitekerereze umuntu akibwira ko ikoranabuhanga rigoye, nyamara ryagafashwe ahubwo nk'igikoresho cyoroshya kugera vuba kubyo umuntu yifuza gukora.

Gushoboka kw'ibyo agambiriye yagiye abyoroherezwa nuko Leta yashyizeho uburyo bworohereza urubyiruko guhanga umurimo noneho hakabaho n'uburyo bwihariye bwo kwita kuzamura n'abagore. Mu rwego rw'ikoranabuhanga rero akaba ari umunyamuryango ndetse n'umuyobozi mu itsinda ryitwa Girls in ICT, kandi ryakira abakobwa bose babyifuza bakunda cyangwa bashaka gusobanukirwa n'ikoranabuhanga , aho kenshi bajya mu mashuli yisumbuye cyangwa mu bice bihuriramo n'urubyiruko bagahugura by'umwihariko abakobwa gukoresha ikoranabuhanga.

Burya rero abenshi bagiye baba indashyikirwa usanga bafite abo bareberaho nk'ikitegererezo, Clarisse Iribagiza afite benshi kubera ubushishozi bagira, gukorana umwete n'imbaraga cyangwa se ubuhanga ( Mama we, Perezida Kagame, Albert Einstein).

Ariko nawe nk'ikitegererezo ku bandi afite icyo yifuza kubwira abantu kuri technology:

Abakobwa bakwiriye gutinyuka ikoranabuhanga bakarifata nk'igikoresho gituma bagera ku ntego zabo, nk'urugero niba ari ukwandika ryabafasha kwandika, niba ari ukwiyereka barikoresha mu gukora imbuga zo kubamamazaniba ari ubugeni ryabafasha gushyira indirimbo zabo kuri youtube

Clarisse rero ni urugero rufatika rwerekana ko ikoranabuhanga ryakugeza kuri ejo heza.