Skip to main content

Erega ubuzima bwarahindutse Shishikara ukore

Mu bihe byashize umuntu warangizaga amashuri yisumbuye yabaga afite amahirwe menshi yo guhita abona akazi, urangije kaminuza we rwose akaba ashakishwa.Nyuma y'umwaka wa 2000 ibintu byarahindutse bigeze 2010 ho birushaho, kuko imirimo yabaye micye ku buryo bugaragara. Izo mpinduka zikomeje kugira ingaruka nyinshi ku rubyiruko ruhora rwibaza ukwo rwakwivana mu bibazo birwugarije,

Akayezu Angelique Aimee Noella ni umwe mu rubyiruko rwize kaminuza mu bijyanye n'ubukanishi(Mechanical Engeneering ) ahitwaga KIST, akirangiza ntiyari yorohewe n'imibereho yo kubaho adafite akazi niko kwiyemeza kwihangira umurimo. Mu kinyarwanda baravuga ngo uroge magazi amazi si ya yandi, ni koko rero mbere umuntu yarangizaga kwiga ahita ahamagarwa aho azakorera , ariko ubu bisigaye biba ngombwa ko umuntu anyura mu nzitizi nyinshi mbere yo kugira icyo ageraho.

Noella aratunyuriramo uko yabigenje:

1. Kwigisha abandi : buri mugoroba yajyaga kwigisha abana bo mu mashuri yisumbuye, abasubirishamo amasomo binyuze muri gahunda ya INCEPTION aho yishyize hamwe n'abanyeshuli biganaga muri KIST.

2. Kujya muri Internship :yakoze iInternship yitwa  DOT Rwanda (aho abanyeshuli barangije kaminuza bahabwa amahirwe yo kwigisha Business,ICT,Lifeskills urubyiruko mu duce dutandukanye), aho yamaze umwaka urenga,

3. Guhanga umurimo : Internship yakoze yatumye atekereza ku mushinga azakomerezaho ayirangije muri gahunda ye ijyanye n'ingufu ziyuburura (Renewable Energy). Yoroye inkoko biramuhira akaba na n'ubu agikomeje kuzorora.

4. Kwitabira amanama n'amahugurwa: kenshi yagiye yitabira amahugurwa agamije kwiyungura ubumenyi ariko ashaka no kumenyana n'abantu (networking), ibyo byatumye yunguka ibitekerezo bishya, amenyana n'abandii amenya n'uko bakora imishinga yabo,

5.Gushakisha akazi ngo yiyongerere igishoro: ari muri Internship mu mezi ya nyuma yashakishaga n'akazi,ariko kuba yaragaragaje ko ari indashyikirwa ahabwa akazi aho yari muri Internship, ubu ni umukozi uhoraho, afite umwimerere wo gukora ibintu byinshi mu gihe gito nta kibangamiye ikindi,(biritozwa)

6. Gusangiza ubumenyi abandi : binyuze muri Bright Future Cornerstone, mu gihe cye cy'akaruhuko buri wa kane nimugoroba ajya gusangiza ubumenyi abanyeshuli biga KIST aho ababwira uko bahuza ibyo biga n'imibereho isanzwe.

7.Ahorana ibitekerezo bishya : usanga akunda gusoma, bigatuma amarushanwa asaba kwandika ayatsinda kuko aba afite ibitekerezo bifite igisobanuro n'inkomoko. Byatumye atsindira kuba muri THINK TANK ya Master Card Foundation ikorera Canada ndetse no guhagararira urubyiruko rw'Afrika muri gahunda ya SKOLL Foundation aho azajya mu bwongereza mu kwezi kwa kane muri gahunda idasanzwe ihuza urubyiruko,rukiga ku buryo butandukanye rwakemura ibibazo ruhura nabyo.

Gerageza nawe