Skip to main content

Hanga hafi yawe

Guhanga umurimo mu rubyiruko ni imwe mu ntego ikomeye urubyiruko rw'urwanda ruri gushishikarizwa kwitabira kugira ngo rugire uruhare mu kugabanya ingaruka ziterwa n'ubukene bushingiye kubaho nta kazi umuntu afite.

Bitewe nuko benshi bataba bafite igishoro kinini ni byiza gutangirira ku bushobozi buciriritse ndetse hakibandwa guhanga umurimo usubiza ibibazo n'ibyifuzo by'aho umuntu  atuye, kureba ibibura hafi aho bikaba aribyo bihazanwa, kuko kuba uhaturiye bigabanya igishoro n'igiciro kandi bikagurwa ku bwinshi.

Akarere kanjye izingiro ry'ubukire

Koko rero ntibyoroha kubona uko utangira ariko igishoro gikomeye ni igitekerezo cyunguka aho utuye.

Inzego zitandukanye za Leta y'u Rwanda (ministeri y'urubyiruko-muri gahunda ya youth connekt, Ministeri y'Umurimo-muri gahunda yo kuremera,Ministeri y'Ubucuruz-muri gahunda ya hanga umurimo) ndetse n'abikorera bashyiraho uburyo butandukanye kugira ngo bafashe urubyiruko kubona inzira yo kwigira. Gusa byose usanga bihuriza ko ugomba kuba uzi kwandika igitekerezo cy'umushinga wawe neza gisubizo ibibazo biherereye mu karere kawe.

Nka gahunda ya Hanga Umurimo itegurwa na MINICOM, iba ku rwego rwa buri karere iha amahirwe urubyiruko rufite igitekerezo cyunguka kubona inguzano ya banki bishingiwe na BDF (Business Development Fund) ku bijyanye n'ingwate no kunononsora umushinga mu rwego rwo kugira uruhare mu kugabanya ubushomeri.

Uruhare rw'umuntu rero ahanini bigaragara ko rushingiye no kuba rwakwitabira amahugurwa ajyanye no gukarishya ubwenge mu byo kunononsora igitekerezo rufite.Ibyo bikaba bikunda binyuze mu kwitabira amahugurwa atangwa ni ibigo bitandukanye cyangwa se akanyuzwa muri Entrepreneurship Club mu mashuli yisumbuye, kaminuza ku bakiri mu ishuli,cya YEGO centers muri buri karere.

Amatsiko no gukunda gusoma byakongera udushya

Ibanga rindi ryakoreshwa kugira ngo uhange ni ukugira amatsiko ku mikorere y'ibyo ubona bigashingirwaho mu kubikora mu buryo bushya kandi burushijeho kunoga. Aha rero ikintu cy''ingenzi ni ugusoma aho bisa nko kwihugura ubwawe.

Bishoboke ko umuntu yakumva yaranize cyane, gusa nkuko tubona imodoka bayijyana mu igaraje kuyikorera revision(kuyoza moteli no gusuka amavuta), niko umuntu wize nawe akenera gusubiramo, kwiyibutsa ibyo yize ni ibigezweho, ibyo rero bishoboka binyuze mu gusoma cyangwa kujya mu mahugurwa.

Bright Future Cornerstone