Skip to main content

Ikoranabuhanga ryahimbwe n’Abanyarwanda ryabonye isoko mpuzamahanga

Porogaramu ya telefoni ifasha ababyeyi gukurikirana abana babo ku ishuri yahimbwe n’Abanyarwanda, yahawe igihembo mpuzamahanga kubera uburyo izongera ireme ry’uburezi.

Muganga Mariam ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Houlin Zhao ubwo yari amaze kumushyikiriza igihembo.

Muganga M. Mariam na Ikuzwe Christian ni Abanyarwandakazi bakoze iyi porogaramu ifasha ababyeyi kumenya imyitwarire y’abana babo ku ishuri, harimo guhabwa indangamanota mu butumwa kuri telefoni cyangwa internet.

No mu gihe umunyeshuri asabye uruhushya rwo kujya ahantu aho ari ho hose, ababyeyi be bahabwa ubutumwa kuri telefoni busobanura ko ikigo yigaho hari aho kimwohereje, bityo hakirindwa ko ababyeyi babeshywa ibikorwa abana babo baba barimo ku ishuri.

Tariki 18 Ugushyingo 2016, Bangkok muri Thailand, nibwo Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU) ryahembye uyu mushinga wiswe Academic Bridge, nk’umwe mu mishinga y’icyitegererezo mu guhindura uburezi.

PNG - 874.9 kb

Academic Bridge yahembwe n’umushinga w’ikoranabuhanga riteza imbere uburezi kubera ubuhanga mu gukurikirana imyigire y’abanyashuri.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo bitandukanye byifashisha iri koranabuhanga birimo nka Lycée de Kigali, Ecole Internationale de Kigali, Riviera High School, Gashora Girls Academy, Gahogo Adventist Academy, Sonrise School, Good Harvest Primary School, CMS APADEM, Muhabura Integrated Polytechnic College, Keystone School, Wisdom School na Kagarama Secondary School.

Ikuzwe na Muganga bavuga ko ubu hari ibihugu byifuza ko Academic Bridge yakoreshwa iwabo birimo nka Cameroun, Tanzania, Benin, Kenya n’u Burundi bwo ngo batangiye ibiganiro.

Ikuzwe watangiye iki gitekerezo ubwo yigaga muri Kaminuza ya Dar es Salaam muri Tanzania, avuga ko hari ibibazo bibiri yifuzaga ko byabonerwa umuti.

PNG - 874.9 kb

Academic Bridge yahembwe n’umushinga w’ikoranabuhanga riteza imbere uburezi kubera ubuhanga mu gukurikirana imyigire y’abanyashuri.

Agira ati “Nk’ishuri nigagaho mu mashuri yisumbuye rya Collège Adventiste de Gitwe bagiraga ibibazo by’indangamanota. Kwa kundi ibizamini birangira abana bakazataha nyuma y’icyumweru kubera ko abarimu bibatwara umwanya munini mu gutegura izo ndangamanota rimwe na rimwe ugasanga ziriho n’amakosa.”

Akomeza agira ati “Ikindi kibazo cyari uburyo ababyeyi bakurikirana abana babo bohereje ku ishuri. Ku ishuri twari 1000 urumva ko ababyeyi bose batashoboraga guhamagara umuyobozi w’ikigo bose ntiyabivamo.

Ni yo mpamvu ubu buryo twakoze bworoshya gucunga ikigo no kugenzura abanyeshuri kuko n’uwasibye isomo ababyeyi be babimenya.”

PNG - 845.2 kb

ITU yahembye imishinga itandukanye mu ikoranabuhanga ku Isi hose.

Muganga Mariam warangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubumenyi mu Ikoranabuhanga (Computer Science) ari na we ubu uyobora uyu mushinga, avuga ko akurikije ibitekerezo bakira, ari uko ngo abakoresha iri koranabuhanga bagenda babona ko riborohereza akazi kandi n’ababyeyi ngo ntibakibeshywa ku bijyanye n’indangamanota ndetse n’imyitwarire y’abana babo.

Umubyeyi witwa Nyabutsitsi Gérald afite abana babiri biga kuri Ecole Interantionale de Kigali, aho umwe ari mu wa gatandatu undi akaba ari mu wa kabiri.

Avuga ko akamaro iri koranabuhanga ribafitiye ari uko bomworerezwa amanota y’abana kandi na we akaba yayoherereza n’undi muntu igihe aba atari kumwe n’undi mubyeyi atiriwe yitwaza ibipapuro ngo amusange aho ari.

Ati “Hari igihe uba uri nk’ahantu tuvuge nk’umwana akajya gushaka indangamanota ugasanga atayibonye, ariko iyo ufite nka smart phone yawe cyangwa kuri mudasobwa ubona amanota ye aho waba uri hose.”

Yunzemo ati “Njyewe ku giti cyanjye ntabwo ndatangira kuyikoresha cyane ariko ikintu cyiza nabonye ni uko ushobora no gusubiza nk’iyo bakwandikiye. Urebye nibwo tukibitangira ni umwaka wa mbere.

Akenshi abarimu babigisha tuba dufite telefoni zabo ari ubu buryo bwo buranoze. Kugeza ubu ubutumwa nabonye ni ubujyanye n’indangamanota z’abana z’ibihembwe bibiri bishize, ibindi sindatangira kubikoresha.”

Hategekimana Assiel uyobora Gahogo Adventist Academy yo mu mujyi wa Muhanga, avuga ko usibye n’imikorere yorohejwe, mu bijyanye n’imyitwaririre hari byinshi iri koranabuhanga ryahinduye.

Uyu muyobozi avuga ko kandi ubu nk’amakarita y’imyitwarire ubu atakiri ngombwa kuko ngo abana bazitakazaga ku bushake kuko yabonaga amaze gukurwaho amanota menshi mu myitwarire.

Academic Bridge kandi ngo yafashije mu byakunze kugaragara aho abanyeshuri bahimba indangamanota ku buryo ubu bitakiborohera kuko ngo n’abashaka guhindura ibigo bigaho bagahimba indangamanota bitakiborohera.