Skip to main content

WDA yiyemeje kujya buri mwaka itabara 1000 barangije kaminuza badafite akazi

Ibarura rya kane ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV4) rigaragaza ko urubyiruko rwarangije amashuri rwugarijwe n’ubushomeri kurusha abandi, aho 13.5% barangije Kaminuza ari abashomeri naho 9% barangije ayisumbuye bakaba ntacyo bakora.

Mu gufasha urwo rubyiruko rutagira akazi, hakozwe igerageza umwaka ushize wa 2016 ryo kubahugura mu myuga, abadafite akazi bagera kuri 500 bitabira amahugurwa mu myuga n’ubumenyingiro mu gihe cy’amezi ane.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imyuga N’ubumenyingiro (WDA) kivuga ko ayo mahugurwa ari ngombwa nyuma yo kubona ko hari abafite ubushake bwo kwiga imyuga. Bityo buri mwaka iteganya kujya ifasha abagera ku 1000.

Leta yafashe uwo mwanzuro wo guha amahugurwa y’ubumenyingiro n’imyuga abarangije kaminuza ku buntu ndetse ikishyura ikiguzi cy’amasomo bahabwa kuko byagaragaye ko 13, 5% barangije kaminuza ari abashomeri

Umuhuzabikorwa wa NEP Kora Wigire muri WDA, Nzabandora Abdallah, yatangaje ko iyo gahunda yo guhugura ikomeje mu bijyanye n’ubukanishi, gusudira, ibijyanye n’amahoteli , ubuhinzi bugezweho (mechanisation and irrigation), gutunganya ibiribwa (food processing) , ibyo gutunganya amashusho no gukora amakarita (Creative Design) n’ibindi.

Nzabandora ati “Dukomeje kwandika abashaka kwiga muri uyu mwaka wa 2017, ni byiza ko abarangije kaminuza batabipinga kuko abasoje umwaka ushije batangiye kugira icyo bageraho babikesha umwuga. Twagiye tubasura igihe babaga barimo kwiga bamwe bagiye gusoza amasomo yabo baramaze gushinga kampani (Company) zabo zaratangiye no gukora”

Avuga ko iyo abiyandikishije barenze umubare ikigo biyandikishijeho cyakira , icyo gihe bashyirwa ku rutonde rw’abazakurikiraho, aba mbere basoza amezi ane, abandi bagakurikiraho.

Yakomeje asaba abo bireba guhaguruka bagakoresha ayo mahirwe leta yabahaye kuko nta kiguzi ibasaba uretse kujya kwiga, abarangije bakishyira hamwe bagasaba inguzanyo yo kwihangira imirimo muri BDF.

Amasomo ku barangije kaminuza badafite akazi kuri ubu atangirwa muri IPRC Kigali, IPRC Est, IPRC South, Musanze Polytechnic, Mpanda VTC na EAV Kabutare, ariko haranateganywa ko mu minsi ya vuba haziyongeraho Tumba College na Gishari Polytechnic.