ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGEMURA IBIRIBWA N’INKWI KU MUSHINGA RW0514 ADEPR RUGESE.
Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda-Itorero ADEPR, ribinyujije ku itorero rya Rugese, Paruwase yaryo ya Gicumbi yo mu Rurembo rwa Amajyaruguru, ikoreramo umushinga RW0514 ADEPR RUGESE rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira isoko ryo :Kugemura ibiribwa n’inkwi byo kuwa gatandatu
Uwifuza gupiganira iri soko yaza gufata igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro by’umushinga, amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 frws) adasubizwa, agashyirwa kuri konti N° 100034273027 iri muri Bank ya Kigali yitwa ADEPR Region Gicumbi Fonctionment.
Uwifuza kubona igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa agisaba ku buryo bw’ikoranabuhanga, agisaba ubuyobozi bw’umushinga RW0514 ADEPR Rugese akoresheje Email : rw0514rugese@gmail.com agatanga copy kuri email EKayitare@rw.ci.org
akohereza ubusabe bwe n’imyemezabwishyu(Borderaux) yemeza ko yaguze igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa, akabona kohererezwa igitabo.
Inyandiko z’ipiganwa zizakirwa kandi zifungurirwe mu ruhame ku wa 20 Mata ,2026 saa yine (10h00) ku biro by’umushinga, nyuma y’iyi saha nta yindi nyandiko izakirwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone 0784639115/0788231987
Bikorewe i Rugese ku wa 13/04/2026
Pastor MPARIRWA Damien
Umushumba w’Itorero rya ADEPR Rugese