ITANGAZO RYA CYAMUNARA
Sosiyete ishamikiye kuri Kaminuza y’ u Rwanda; UR HOLDINGS GROUP LTD, iramenyesha ababyifuza bose kandi babifitiye ubushobozi ko ishaka kugurisha mu cyamunara ibikoresho bigizwe ahanini n’ibikoresho byo mu biro no mu mashuri bigizwe ahanini n’intebe, ameza n’utubati, (Chairs, sofas, tables and filling cabinets), Ibitandabikoze mu byuma (Metal beds), Inzugi n’amadirishya (Doors and windows), Amatiyo akoze mu byuma (Metal tubes), ibyuma n”imbahobishaje (Metallic and wooden Scraps), Ibyumabituruka kumashinizi zifashishwa mu guhinga no gutera imbuto (Agricultural Machinery parts and accessories), Imashinizitandukanye (Assorted plants and machineries), Amatapi yakoreshejwe akoreshwa mu biro (used floor carpets),Amahema yakoreshejwe(Used tent materials), Ibigegaby’amazi (Plastic water tanks), Matela zakoreshejwe(Used mattresses), Amapiney’imodoka (Used vehicle tyres),Bateri zakoreshejwe (Used batteries), n’ibindi bikoresho bitandukanye.
Ibyo bikoresho biherereye ku mashami ya Kaminuza y’u Rwanda ariyo UR Nyagatare (Nyagatare District), UR Rukara Campus (Kayonza District), hamwena UR Rwamagana Campus (Rwamagana District), yose abarizwa mu Ntaray’Iburasirazuba (Eastern Province).
Cyamunara izakorwa biciye mu buryo bw’ipiganwa bukoresheje amabahasha afunze (Bidding through sealed envelopes).
Gusura ibyo bikoresho aho biherereye biteganyijwe mu minsi y’akazi guhera talikiya 26 Kanama 2026 kugeza taliki ya 03 Nzeri 2026, guhera saa yine za mugitondo (10:00AM) kugeza saa 16:00.
Gusoza gutanga amabahasha afunze neza, akubiyemo ingwate y’ipiganwa biteganyijwe kuwa 04 Nzeri 2026 saa 17:00, kuisa hayo mu Rwanda.
Cyamunara iteganyijwe kumataliki akurikira:
- Talikiya 07 Nzeri 2026 guhera saa yine za mugitondo (10:00 AM): Hazagurishwa ibikoresho biherereye kuishami rya UR Nyagatare Campus.
- Talikiya 08 Nzeri 2026 guhera saa yine za mugitondo (10:00 AM): Hazagurishwa ibikoresho biherereye kuishamiya UR RukaraCampus
- Talikiya 09 Nzeri 2026 guhera saa yine za mugitondo (10:00 AM):Hazagurishwa ibikoresho biherereye kuishami rya UR Rwamagana Campus
Abifuza ibindi bisobanuro ndetse n’amabwiriza bigendanye n’icyicyamunara, barasabwa gusura urubugarwa Kaminuzay’u Rwanda: https://ur.ac.rwbanyuze ahanditse ‘’Announcements’’.
Murakoze
Bikorewe I Kigali kuwa 25 Kanama 2026
Narcisse MUGESERA
Umuyobozi Mukuru (CEO)
UR Holdings Group Ltd