ITANGAZO RY’ISOKO
Ubuyobozi bw’ itorero Anglican ry’ u RWANDA, Paroisse Gatore rifite Umushinga RW0631 EAR GATORE uterwa inkunga na Compassion International mu Rwanda, rirahamagarira abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi n’ ububasha ko hari isoko No:0004/CI/RW0631/2026 ryo kudodera abana imyambaro yo kwigana k’umushinga kuwa gatandatu.
ABIFUZA GUPIGANIRA IRI SOKO, BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA:
- Ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bwa EAR Paruwasi Gatore isaba isoko.
- Kuba ifite Facture Proforma igaragaza igiciro cya kimwe n’igiciro mbumbe cyose.
- Kuba afite inimero y’ umusoreshwa (TIN Number) na TVA.
- Kuba afite icyemezo cyo kwiyandikisha mubucuruzi/Registre de Commerce.
- Kuba nta deni afitiye ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’ amahoro (Rwanda revenues authority/RRA)
- Kuba nta deni afitiye ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganirize bw’ abakozi mu Rwanda (RSSB).
- Kuba asanzwe akora iyo mirimo neza nibura afite ibyemezo bitatu by’aho yakoze iyo mirimo isa niyo apiganira bitarengeje amezi atatu.
- Kuba afite icyemezo cya Bank kigaragaza ko afite ubushobozi bwo gukora iryo soko.
- Kuba afite imashini atangiraho fagitire (Billing Receipt) yemewe n’ikigo cya RRA.
- Kuba afite Fotokopi y’irangamuntu ya nyiri company cg Pasiporo
- Ikindi nuko ibyangombwa byose bisaba isoko bigomba kuba biriho umukono wa Noteri.
Kuba azishyurwa hakoreshejwe OP izigamiwe iri muri Banki ya Kigali nyuma yo kurangiza imirimo yahawe n’ itorero.
Abifuza gupiganira iryo soko bagomba kudepoza ibyangombwa byabo bisaba isoko bigakorwa muburyo bw’ikoranabuhanga/ online ibyangombwa bigashyirwa kuri iyi email: rw631eargatore@gmail.comugatanga kopi kuri iyi email: eniyonzima@rw.ci.orgicyo gikorwa kizatangira kuva iri tangazo rikimara gushyirwa ahagaraga ndetse no gusura sample ku biro by’umushinga biremewe; ikindi nuko gusoza kudepoza bizarangira tariki ya 22/05/2026 saa tatu za mugitondo (9h00)nyuma y’ iyo saha nta yindi nyandiko yakirwa.
Umunsi wo gufungura amabaruwa k’ umugaragaro ni kuwa gatanu tariki ya 22/05/2026 saa yine n’ igice za mugitondo (10h30) kubiro by’umushinga bikazakorwa hakoreshejwe uburyo bose bareba ibikorwa ni ukuvuga hakoreshejwe porojegiteri kandi abasabye isoko bibaye gomba baba bahari.
Bikorewe i Gatore, kuwa 07/05/2026
Umuyobozi w’ itorero rya EAR Paruwasi Gatore
Rev. Can. Arch. GASANA Samuel