Skip to main content

Itangazo Ryo Kugemura Ibyo Kurya By’abana

RW0956 EPADR Mahama
Rate this employer
Average: 4 (6 votes)

Kuwa 5 / 10 / 2026

  E. P. A. D. R
EglisePantecote des Assamblees de Dieu au Rwanda
Mahama Local Church
Project Rw0956 EPADR Mahama
Tél : (+250) 788813250 / (+250) 788324732 
Email: sndabaruzi@gmail.com 
Civil Personality Nº 56/11 of October 2025

ITANGAZO RYO KUGEMURA IBYO KURYA BY’ABANA BARERERWA MU MUSHINGA W’ITORERO, RW0956 E.P.A.D.R MAHAMA

UBUYOBOZI BW’ITORERO EPADR MAHAMA (Eglise de Pentecȏte des Assamblées de Dieu au Rwanda ), RIHEREREYE MU KARERE KA KIREHE UMURENGE WA MAHAMA AKAGARI KA MUNINI, UMUDUGUDU WA KARAMBI, RIFITE ABANA BARERERWA MU MUSHINGA RW0956 EPADR MAHAMA ,RIBITEWEMO INKUNGA NA COMPASSION INTERNATIONAL , RIRAMENYESHA BA RWIYEMEZAMIRIMO BABISHOBOYE KANDI BABIFITIYE IBYANGOMBWA KO BWIFUZA GUTANGA ISOKO RYO KUGEMURA IBYO KURYA N’INKWI, BY’ABANA 250 BARERERWA MURI UWO MUSHINGA. 

 IBIKENEWE N’UBWOKO BWABYO NI IBI BIKURIKIRA

No IBIKENEWE UBWOKO BW’IBIKENEWE
1 Umuceri Umutanzaniya NO 2
2 Ibishimbo Shyushya
3 Sosoma (Nida) Numero ya 1
4 Imineke Goromisheri Cg Poyo
5 Indagara Zanzibare
6 Amavuta Zahabu
7 Isukari Kabuye
8 Umunyu Umunyu 
9 Imboga n’ibirungo Inyanya
Karoti
Imbogarwansi (Dodo)
Ibitunguru
Pavoro
10 Inyama Inyama z’inka (Iroti)
11 Inkwi Inturusu

Abifuza gupiganira isoko bose barasabwa gutanga ibyangombwa by’ipiganwa bikurikira :

  1. Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba w’itorero EPADR Mahama
  2. Proforma igaragaza ibiciro
  3. Kuba afite compte muri bank ifite ikoranabuhanga
  4. Kuba afite TIN number yo muri RRA na TVA
  5. Kuba afite icyangombwa cyerekana ko nta mwenda abereyemo RRA na RSSB kitarengeje amezi 3 
  6. Kuba afite cachet kandi atanga facture ya EBM
  7. Ibyemezo 3 byaho yakoze iyi mirimo akayirangiza neza 
  8. Kuba yemera kwishyurwa hakoreshejwe OP 
  9. Kuba afite registre y’ubucuruzi itangwa na RDB igaragaza ko rwiyemezamirimo asanzwe akora iyi mirimo ari gupiganira
  10. Fotocopy y’indangamuntu yanyiri company cg icyemezo gisimbura indangamuntu cyemewe n’amategeko.

Ibyangombwa byoherezwa kuri Email y’umushinga rw0956epadrmahama@gmail.com bakanatanga kopi kuri email CUwase@rw.ci.orgdocument yoherezwa iri folder imwe muri PDF.Inyandiko zipiganwa zizasoza koherezwa kuri emails Saa 8 :00, uzarenza iyi saha ibyangombwa bye ntibizakirwa. 

Gufungura inyandiko zipiganwa bizaba tariki 26/11/2026 saa 10h00 . 

NB :- Documents zidatanzwe kuri izo email uko ari ebyiri zose ziba impfabusa

Indimi zizakoreshwa mu itegurwa ry’iri soko ni ikinyarwanda.

Uwatsindiye isoko azabimenyeshwa by’agateganyo kuri email ndetse nabitabiriye bose bamenyeshwa ibyavuye mu ipiganwa.

Izina rya dosiye(Email Subjec:GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGEMURA IBYO KURYA BY’ABANA BARERERWA KUMUSHINGA RW0956 EPADR Mahama). 

Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri tel: 0788813250 / 0783105983 / 0788225542

UMUSHUMBA W’ITORERO RYA E.P.A.D.R MAHAMA

REV NDABARUZI Straton

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)