Skip to main content

Bahamya ko Kora Wigire yabahaye icyerekezo cy’iterambere

Bamwe mu bigiye imyuga muri gahunda ya NEP Kora Wigire bo muri Kamonyi, barashima ko yabahaye icyerekezo gituma batazigera Babura umurimo.

Babivuze ubwo basurwaga n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, zirimo n’Ikigo cy’igihugu cyita ku myuga n’ubumenyingiro (WDA) ari na cyo gikuriye iyi gahunda, kuri uyu wa 26 Ukwakira 2016.

Hasuwe uruganda rwa NPD Ltd rutunganya amabuye agezweho akoreshwa mu kubaka imihanda.

Ahishyize Jean Bosco ukoresha imashini zikata aya mabuye, avuga ko ashima umwuga yamenye.

Yagize ati “Kuba narize uyu mwuga utaboneka ahantu hose, ni ishema kuri jyewe no ku gihugu kuko abanyamahanga babitwigishije ubu bagiye kandi imirimo iragenda neza. Numva nanjye ubu nakwigisha abandi”.

Ahishyize avuga ko WDA yabafashije kubona ibikenerwa byose mu gihe cy’amezi umunani bamaze biga uyu mwuga.

Semitari Nyirihene Vedaste ukuriye uru ruganda, avuga ko bishimishije kuba rusigaye rukorwamo n’abana b’Abanyarwanda gusa.

Ati “Dutangiza uruganda twari dufite abazungu b’Abataliyani, nyuma ku bufatanye bwa Kora Wigire twigisha abanyarwanda 45 duhita tubaha n’akazi none ubu ni bo bakozi dufite bakoresha imashini zitandukanye”.

Avuga kandi ko muri iyi gahunda na none bigishije abasasa aya mabuye mu mihanda bagera kuri 500 kandi ngo bazakomeza bahugura n’abandi.

Umuyobozi mukuru wa WDA, Gasana Jérôme, avuga ko intambwe NEP Kora Wigire igezeho ishimishije.

Ati “Kuba ibikorwa by’uruganda rukomeye nk’uru bikurikiranwa n’Abanyarwanda bize muri gahunda ya NEP mu rwego rwo kugerageza bakaba batakiri abanyeshuri nyuma y’igihe gito, nta cyiza cyo kwishimira nka byo”.

Avuga ko ibi bizatera ingabo mu bitugu Leta muri ya gahunda yihaye yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka.

Abandi basuwe ni abihangiye imirimo y’ubucuruzi n’ubudozi nyuma yo guhugurwa muri gahunda ya NEP Kora Wigire bo mu Murenge wa Rukoma.