U Rwanda rwatangije uburyo bushya bwo gusaba akazi no kukabona hakoreshejwe ikoranabuhanga (E-Recruitment), bikazakoreshwa mu bakozi ba Leta ndetse bikaba byatangiye gukoreshwa muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Ubu buryo buri muri gahunda ya guverinoma yo gushyira ingufu mu kunoza imitangire ya serivisi mu nzego za leta.
Muri ubu buryo, usaba akazi azajya yuzuza amakuru muri ’system’, imubwire ko yamwemeje cyangwa itabikoze. Ku batoranyijwe, bazajya bazana ibyangombwa ku munsi wo gukora ikizamini kandi ari ukubyerekana gusa, ibyangombwa nyirizina bitangwe umuntu yemerewe akazi.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo,Judith Uwizeye, yabwiye IGIHE ko ubu buryo buzafasha mu gutanga akazi, gutoranya abakozi, kugenzura imyirondoro no gufasha abakozi kujuririra imyanzuro batishimiye.
Ati “Abantu basaba akazi kuri internet, bigakuraho umuntu kuba yakora urugendo ajya gushyira amadosiye ye aho ashaka akazi, bikamurinda kuyashyira ahantu henshi hatandukanye, gufasha mu guhitamo abazajya mu kizamini mu gihe hari ubwo byazanaga amarangamutima, ariko ubu ni ukugenda ukuzuza amakuru yose bagusaba ukohereza, iyo system ikajya iguha ubutumwa kuri email by’aho idosiye igeze.”
Minisitiri Uwizeye yavuze ko ubu buryo buzanagira uruhare mu igabanuka rya ruswa yakunze kuvugwa mu mitangire y’akazi.
Ati “Izagabanuka ku gice cyo guhitamo abakozi, cyangwa kwa kundi abantu bishyiriragaho ibisabwa, bikurikije nk’umuntu bashaka guha akazi. Ariko ubu ibisabwa bizajya biba bisanzwe muri iyo system, ku buryo n’ahantu hari akazi uhita ubibonamo.”
Minisitiri Uwizeye yavuze ko amakuru umuntu usaba akazi azajya ashyira muri iyo system azajya aba asangiwe mu nzego zose za leta, ku buryo umuntu najya kwaka akazi ahandi atazajya akenera kongera kuyuzuzamo.
Ati “Ikindi ni uko niba umuntu atanyuzwe n’uburyo system yafashemo umwanzuro niba wenda batumva ukuntu yabakuyemo, hari uburyo bwo kujurira kandi akaba ari naho ubonera igisubizo. Iyo udasubijwe mu gihe cyagenwe n’amategeko, system ihita yohereza ubujurire bwawe muri Komisiyo ishinzwe ababakozi ba leta. Hari nk’abantu bagiraga ikibazo bakagira ubunebwe bwo kujura.”
E-Recruitment yatangirijwe muri Mifotra, mu minsi mike ikazagezwa mu nzego zose za leta. Mu cyiciro cya mbere izagezwa mu turere, nyuma hakurikireho inzego z’ubutegetsi bwite bwa leta.
Muri Mifotra, E-Recruitment yatangiye gukoreshwa mu ntangiro z’iki cyumweru.
Photo: Judith Uwizeye,Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo