ARCT – RUHUKA
Association Rwandaise des Conseillers en Traumatisme
B.P.717 Kigali
Tél : (+250) 787104307
E-mail : info@arctruhuka.org
ITANGAZO RY’IPIGANWA
ISOKO N° 02 ARCT-RUHUKA 2019
INYITO Y’ ISOKO: KUGURA, KUGEMURA IBIKORESHO NO GUTANGA SERIVISI BITANDUKANYE BIKENEWE MU MWAKA WA 2020.
Umuryango Nyarwanda w’Abajyanama ku Ihungabana ( ARCT-RUHUKA) uramenyesha Ibigo by’ubucuruzi naba Rwiyemezamirimo bose babyifuza, bujuje ibyangombwa bisabwa mu gupiganwa kandi babifitiye ubushobozi, ko ushaka gutanga amasoko ry’ipiganwa mu byiciro (Lot) bikurikira:
ICYICIRO 9: Isoko ry' Imodoka zo kwamamaza (Mobile Caravan) n’ibijyanye nazo byose, zizakoreshwa mu bukangurambaga mu Ntara zose.
Abifuza gupiganira iri soko bashobora kubona ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa mu bunyamabanga nshingwabikorwa bwa ARCT-RUHUKA ku cyicaro gikuru kiri KIBAGABAGA, ku muhanda ujya ku bitaro bya Kibagabaga (KG 321 St). Ibyo bitabo bizafatwa n’ ababikeneye guhera ku itariki ya 02/12/2019 nyuma yo kwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10.000Frw), adasubizwa, agomba gushyirwa kuri Konti Nº 20026973004 ya ARCT-RUHUKA VENTE iri muri I&M BANK, bakaza bitwaje inyemza bwishyu.
Amabahasha afunze neza arimo ibyangombwa bisabwa by’umwimerere (Original ) cyangwa se kopi iriho umukono wa Noteri, na kopi eshatu z’igitabo cy’ipiganwa, bigomba kuba byagejejwe mu bunyamabanga nshingwabikorwa bwa ARCT-RUHUKA, bitarenze kuwa 18/12/2019, saa yine (10 H00) za mu gitondo.
Gufungura amabahasha bizakorerwa mu ruhame rw’abapiganwa tariki ya 19/12/2019 , guhera Saa tatu zuzuye (09H00) mu cyumba cy’ inama cya ARCT-RUHUKA.
Bikorewe i KIGALI, ku wa 26/11/2019
Annonciata KALIGIRWA
Umuyobozi wa ARCT-RUHUKA