This page needs JavaScript activated to work.

Isoko ry’amatungo Magufi (Ihene, Ingurube N’intama)

Rating: 
Average: 3.2 (199 votes)

ITANGAZO RIHAMAGARIRA ABANTU GUPIGANIRA ISOKO RY’AMATUNGO MAGUFI (IHENE, INGURUBE N’INTAMA)

ISOKO NOMERO: N°03/FY21/WRR

UMUSHINGA: Modelling Nutrition Sensitive Social Protection Interventions (MNSSPI)

World Relief Rwanda yateguye igikorwa cyo gutanga amatungo magufi (ihene, ingurube n’intama) mu turere twa Burera, Karongi, Nyamagabe na Gatsibo, hakurikijwe ibisobanuro biri mu mbonerahamwe ikurikira:

 Ibisobanuro byihariye

Gutanga amashashi y’ihene n’intama afite ubukure butari munsi y’amezi 8 , gutanga amashashi y’ingurube zifite  guhera ku biro 35 ukazamura  kandi zivanze ku kigero cya 50% mu turere twa Burera, Karongi, Nyamagabe na Gatsibo.  

 Imbonerahamwe

Uturere

Ibiranga igikenewe

Umubare

Utugali n’imirenge amatungo azagezwaho

Itariki ntarengwa yo gutanga  ibisabwa mu nyandiko

Itariki yo gufungura  amabahasha

Icyitonderwa

Burera

Amashashi y’ihene afite ubukure butari munsi y’amezi 8, azagezwa ku biro by’akagali ka  Ruconshomu murenge wa Rwerere

Amashashi y’ihene 20   

 

Ruconsho / Rwerere

 

25/06/2021 saa tanu  z’amanywa

(11:00 AM)

 

25/06/2021 Saa tanu n’igice z’amanywa (11:30 AM)

Amatungo agomba kuba aturuka mu gace azatangirwamo kugirango bitazayagora kumenyera ikirere

Amashashi  y’ingurube zifite ibiro 35 kandi zivanze ku kigero cya 50%, azagezwa ku biro by’akagali ka Ruconsho  mu murenge wa Rwerere

Amashashi   y’ingurube 40

Amashashi y’intama afite ubukure butari munsi y’amezi 8, azagezwa ku biro by’akagali ka Ruconsho   mu murenge wa Rugengabali

Amashashi y’intama y’intama 60

Karongi

Amashashi y’ihene afite ubukure butari munsi y’amezi 8, azagezwa ku biro by’akagali ka Rwungo mu murenge wa Rugabano

Amashashi y’ihene 94

Rwungo/Rugabano

 

 

25/06/2021 saa tanu z’amanywa

(11:00AM)

 

25/06/2021 Uwo munsi Saa tanu n’igice z’amanywa (11:30 AM)

Amatungo agomba kuba aturuka mu gace azatangirwamo kugirango bitazayagora kumenyera ikirere

Amashashi  y’ingurube zifite 35 kandi zivanze ku kigero cya 50%, azagezwa ku biro by’akagali ka Rwungo mu murenge wa Rugabano

Amashashj  y’ingurube 26

Nyamagabe

Amashashi y’ihene afite ubukure butari munsi y’amezi 8, azagezwa ku biro by’akagali ka  Bugarura  mu murenge wa Kibilizi

Amashashi y’ihene 60

Bugarura /Kibilizi

 

25/06/2021  saa  tanu  z’amanywa  (11:00AM)

 

25/06/2021 Saa tanu n’igice z’amanywa (11:30 AM )

Amatungo agomba kuba aturuka mu gace azatangirwamo kugirango bitazayagora kumenyera ikirere

Amashashi y’ingurube zifite ibiro 35 kandi zivanze ku kigero cya 50%, azagezwa ku biro by’akagali ka Bugarura  mu murenge wa Kibilizi

Amashashi y’ingurube 60

Gatsibo

Amashashi y’ihene afite ubukure butari munsi y’amezi 8, azagezwa ku biro by’akagali ka Kintu mu murenge wa Kageyo

Amashashi y’ihene 80

Kintu/Kageyo

 

25/06/2021 saa  tanu  z’amanywa  (11:00AM)

 

25/06/2021 Saa tanu n’igice z’amanywa (11:30 AM)

Amatungo agomba kuba aturuka mu gace azatangirwamo kugirango bitazayagora kumenyera ikirere

Amashashi y’ingurube zifite afite ibiro  35 kandi zivanze ku kigero cya 50%, azagezwa ku biro by’akagali ka  Kintu  mu murenge Kageyo

Amashashi y’ingurube 40

Ibizagenderwaho kugira ngo amatungo yemerwe.

Sosiyete cyangwa umuntu ku giti cye basabye isoko, bagomba kuba basobanukiwe neza kandi bakubahiriza ibi bikurikira:

  • Uwatsindiye isoko agomba kudahindura ibiciro mugihe cyo gutanga amatungo. Ibiciro bigomba kuguma uko biri nk’uko byanditse ku mpapuro zatanzwe mugihe cyo gupiganwa kugeza igihe amasezerano yo gutanga amatungo azarangirira.
  • Kugaragaza inyandiko yemeza ko amatungo yakiriwe ku matungo yose yatanzwe, iyo nyandiko igomba kuba igaragaza neza umwirondoro (amazina, nimero y’indangamuntu na telephone) w’uwakiriye amatungo, uko amatungo yakiriwe ameze, italiki yakiririweho n’aho yakiririwe.
  • Kwemera kwishyurwa mirongo itanu ku ijana (50%) urangije gutanga kimwe cya kabiri cy’amatungo asabwa mu karere, mirongo ine ku ijana (40%) amatungo yose amaze gutangwa nk’uko icyiciro cyatsindiwe kibigaragaza, icumi ku ijana (10%) akazishyurwa iminsi icumi n’ine (14) nyuma yo gutanga amatungo yose.
  • Ibiciro byatanzwe bigomba kuba bikubiyemo imisoro yose. imisoro iri mu nshingano z’uwatsindiye isoko.
  • Kubahiriza amabwiriza n’ibisabwa byose ku matungo asabwa nk’uko byagaragajwe mu itangazo.
  • Kubahiriza igihe cyo gutanga amatungo nk’uko cyagaragajwe mu itangazo
  • Amatungo agomba kurangwa n’ubuzima buzira umuze kugeza iminsi icumi n’ine (14), nyuma y’uko agejejwe kubo agenewe. Hagize itungo rigaragaza uburwayi muri iyo minsi icumi n’ine (14)  uwatsindiye isoko yemera kurisimbura byihuta kandi kwishyurwa amafaranga ya nyuma bigendera kuri iyi ngingo.
  • Uwatsindiye isoko agomba kwemera ko amatungo asuzumwa na muganga w’amatungo w’umurenge, mbere yuko atangwa.
  • Itungo rizaba ritujuje amabwiriza yavuzwe haruguru, rigomba gusimburwa.
  • Kugeza amatungo aho azatangirwa mu tugari twavuze haruguru biri mu nshingano za rwiyemezamirimo,
  • Gutanga imiti yo gutera amatungo igomba gushikirizwa Veterinari w’umurenge kugira ngo afashe muri icyo gikorwa,  

Ibigenderwaho mu gutoranya:

  • Upiganirwa isoko agomba kuba afite icyangombwa cyo gukora ubucuruzi gitangwa na RDB
  • Ibiciro bigomba kuba biciriritse kandi bishingiye ku kuri kw’ibintu
  • Kugira uburambe mu gukora amasoko ameze nk’aya
  • Gutanga serivise neza
  • Gusaba ibyiciro byose by’isoko cyangwa icyiciro wumva ko ushoboye,
  • Kugira akamashini gatanga inyemezabwishyu (EBM),cyangwa kwerekana icyemezo cy’umusoro ku nyungu (CIT-Corp) w’umwaka ushize,byaba bidahari ukemera ko umusoro ukurwaho mbere yuko wishyurwa amafaranga y’isoko watsindiye,
  • Amatungo magufi agomba kuba aturuka mu gace azatangirwamo. Ntagomba kuva hanze y’ako gace
  • Igihe cyo gutanga amatungo kigomba gusobanurwa neza. Ni ukuvuga ngo vuba hashoboka uwatsindiye isoko yiteguye kuzatanga amatungo yasabwe,
  • Umuntu yemerewe gupiganira isoko rimwe gusa mu karere kamwe gusa, uzapiganira uturere hejuru ya kamwe azaba anyuze ku mabwiriza y’isoko, 

Ibisabwa kugira ngo upiganire isoko:

  • Gutanga ibiciro harimwo n’umusoro
  • Umwirondoro w’upigana ndetse n’aho akorera
  • Icyemezo cyo kuba atunze imashini nyemezabwishyu cyangwa icyemezo cy’umusoro ku nyungu cy’umwaka ushize (CIT-Corp)
  • Icyangombwa cy’ubucuruzi gitangwa na RDB.
  • Inyandiko z’andi masosiyete ahamya ko yakoranye nayo.

Itangazo ry'iri soko mwazarisanga ku biro bya World Relief Rwanda biri ku Kacyiru plot 53,KG 647 St, Kigali; mwitwaje inyemezabwishyu y’amafaranga adasubizwa angana n’ ibihumbi cumi (10,000 RWF) yishyurirwa kuri konti no. 408456386410145/RWF ya World Relief Rwanda muri BPR .

Abantu bose babishaka kandi babifitiye ubushobozi basabwe kuzana inyandiko zisaba gupiganira isoko zisobanura neza ibiciro n’icyiciro cy’isoko basaba, ku biro by’utugali bari gupiganiramo. Inyandiko zisaba gupigana zikaba zandikirwa: World relief Rwanda, isoko nomero: N°2/FY21/WRR izina ry’umushinga: Modelling Nutrition Sensitive Social Protection Interventions hariho amazina y’akagali, umurenge, akarere ndetse n’intara.

Itariki ntarengwa yo kuzana amabahasha asaba gupiganira isoko ry’amatungo kuri  buri kagali ni ku wa 25 /06/2021 saa tanu z’amanywa (11:00 AM). Amabahasha akazafungurwa ku mugaragaro kuri uwo munsi 25/06/2021 saa tanu n’igice z’amanywa (11:30AM).

Ku bindi bisobanuro byerekeye iri soko mwabaza: Salomon Umazekabiri SUmazekabiri@wr.org cyangwa kuri telefoni igendanwa: +250 788454648.

 

Bikorewe I Kigali, kuwa 8/06/2021

Moses NDAHIRO

Umuyobozi wa

World Relief Rwanda