Email: gasore.foundation@rwandachildren.org
P.O. Box: 5965 Kigali –Rwanda
KURANEZA – FIGHTING AGAINST MALNUTRITION
ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO
Ref n0 01/RGB-GSF/2019-2020
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Gahunda yo gukumira no kurandura indwara zituruka ku imirire mibi, umushinga KURANEZA-Fighting Against Malnutrition ukorera mukigo cya GASORE SERGE FOUNDATION giherereye mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, Akagali ka Kibungo, Umudugudu wa Rusekera, Urahamagarira abantu bose babifitiye ubushobozi (Abacuruzi kugiti cyabo,amakoperative, amasosiyete y’Ubucuruzi ) gupiganira isoko rikurikira:
N0 |
Nomero y’isoko |
Izina ry’isoko |
Igiciro cy’igitabo cy’ipiganwa |
Ingwate |
1 |
01/RGB-GSF/2019-2020 |
Isoko ry’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku |
10,000 Frw |
258,914Frw |
Uwifuza kubona Dosiye y’ipiganwa ashobora kuyihabwa ku biro by’umucungamari w’umushinga KURANEZA FIGHTING AGAINST MALNUTRITION mu kigo Cya GASORE SERGE FOUNDATION amaze kugaragaza ko yishyuye amafaranga ibihumbi icumi (10,000FRW) adasubizwa kuri Konti n°2620693836026 ya GSF muri bank of kigali (BK) Ibindi bisobanuro byose bijyana n’iri soko nabyo byashakirwa mu biro by’umucungamari w’umushinga.
Abiyemeje gupiganira iri soko basabwe kuzageza amabahasha afunze neza akubiyemo inyandiko zirimo kopi enye (imwe y’umwimerere yanditseho “ORIGINAL” n’eshatu za fotokopi zanditseho “COPIE”) ku Kigo cya GASORE SERGE FOUNDATION hakoreshejwe aderesi ziri haruguru bitarenze tariki ya 19/12/2019 saa tatu za mugitondo (9h00’). Izo nyandiko zigaragaza ibiciro byabo zizaherekezwa n’icyemezo cy’ingwate cya Banki cyangwa Sosiyete y’ubwishingizi yo gupiganira isoko y’amafranga cy’amafranga yavuzwe haruguru. Izo nyandiko zizaherekezwa kandi n’izindi mpapuro zangombwa (Dossiers administratifs) zivugwa muri Dosiye yo gupiganira isoko.
Gufungura amabahasha y’abapiganywe bizakorwa mu ruhame tariki ya 19/12/2019 i saa ine za mugitondo (10h00) mu cyumba cy’inama cya GASORE SERGE FOUNDATION
Bikorewe I NTARAMA KUWA 26/11/2019
MBABAZI Sabine
Uhagarariye umushinga.