This page needs JavaScript activated to work.

Isoko ryo kubaka Inzu y’ububiko

Rating: 
Average: 2 (1 vote)

ITANGAZO RY’ISOKO

Ubuyobozi bwa Koperative y’abahinzi b’icyayi COTHENK iherereye mu murenge wa Nyabimata ,Akarere ka Nyaruguru, buramenyesha ba Rwiyemezamirimo bose babishaka kandi babifitiye ubushobozi ko bwifuza gutanga isoko ryo kubaka inzu y’ububiko imwe(stock)

Igitabo cy’ipiganwa kiboneka ku biro by’iyi koperative  nyuma yo kwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10 000 frw) kuri konti ya COTHENK numero  485330576110149  iri muri Banki y’abaturage y’u Rwanda

Gusura ahazubakwa biteganijwe kuwa 01/12/2020 Saa yine z’amanywa (10:00)

Abifuza gupiganira iri soko barasabwa kugeza amabaruwa  yabo  y’ipiganwa  mubunyamabanga bw’iyi  koperative buri munsi no mumasaha  y’akazi(7:00-17:00)  bitarenze taliki ya 09/12/2020 Saa yine z’amanywa(10h00) .

Bikorewe Nyabimata kuwa 06/11/2020

 

BANGANINKA Jaqueline

Umuyobozi wa Koperative COTHENK