This page needs JavaScript activated to work.

Isoko ryo Kugemura Ibigega bya Plastic

Rating: 
Average: 3.1 (36 votes)

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO

Ku nkunga ya TROCAIRE, Rwanda Development Organisation (RDO) iramenyesha abantu bose kandi babifitiye ubushobozi ko ishaka gutanga Isoko mu Karere ka Nyagatare mu Mirenge ya Rwimiyaga na Rukomo rigizwe nibi bikurikira :

  • Kugemura ibigega bya plastic byo gufata amazi yo ku bisenge by’inzu 24 byo mu bwoko bwa Polystyrène bifite ibara ry’umweru imbere kimwe kijyamo na Mètres cube 5 cyangwa

 (5,000 Litres)

  • Kubakira aho bizaterekwa (Fondation)

Ushaka gupiganira iri soko agomba kuba ari Rwiyemezamirimo ubizobereyemo (Company) cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba nta mwenda afitiye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kwinjiza Imisoro n’Amahoro (RRA) n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ry’iri soko kiraboneka kuri Rwanda Development Organisation ku babyifuza bose guhera ku italiki ya 29/07/2020.

Dosiye z’isoko zizakirwa kugeza kuwa 14/08/2020 i saa yine za mu gitondo(10h00) ku Biro bya Rwanda Development Organisation (RDO) biherereye ku muhanda wa BRALIRWA urenze gato ku Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda (KK500, House No 22).

Gufungura amabaruwa bizaba kuwa 14/08/2020 i saa tatu (11h00’) ku biro bya RDO.

Uwatsindiye isoko azabimenyeshwa hanyuma hakorerwe amasezerano yo gushyira mu bikorwa iryo soko.

Bikorewe i Kigali, kuwa 29/07/2020

RWIBASIRA Eugene

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa

Rwanda Development Organisation