Isoko ryo kugura ibikoresho byo kubaka

Rating: 
Average: 2.9 (36 votes)

ITANGAZO RYO  GUTANGA  ISOKO

Caritas ya Diyosezi Gatolika ya Gikongoro iherereye mu karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka, iramenyesha abantu n’inganda babyifuza kandi bujuje  ibisabwa ko, ku nkunga ya Trocaire, ishaka gutanga isoko ryo kugura ibikoresho byo kubaka birimo amabati, imisumari n’imikwege yo guhambira igisenge. Ingano n’ubwoko biragaragara mu mbonerahamwe ikurikira :

NO

Ibizagurwa

ubwoko

Ingano

2

Amabati 

Amabati y’amabara y’ubururu y’imigongo yo mu cyiciro cya  BG30  ya metero eshatu (3m)

1880

3

Imisumari

Imisumari yo gusakaza amabati

Kg 490

4

Imikwege izirika igisenge

Fils galvanisés 

Kg 140

 Abifuza gupiganira iryo soko barasabwa  kugeza amabaruwa afunze neza arimo ibiciro handitseho: Gupiganira isoko ryo kugemura amabati. Ayo mabaruwa agomba kuba yageze mu Bunyamabanga bwa Serivisi za Diyosezi Gatolika ya Gikongoro zikorera mu mugi wa Nyamagabe, bitarenze tariki ya 15/04/2019, i saa kumi n’imwe  (16h00).

 Upiganira iryo soko agomba kuba ari uruganda rukora cyangwa rucuruza ayo mabati cyangwa umuntu wikorera ku giti cye ; agomba kuba yujuje ibyangombwa bikurikira:

  • Ibaruwa igaragaza ibiciro yandikiwe Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi Gatolika ya Gikongoro;
  • Kuba ari umucuruzi wemewe n’amategeko kandi atanga facture ya EBM;
  • Kugaragaza ibiciro harimo n’amafraranga y’ubwikorezi kugera ku cyicaro Caritas Gikongoro;
  • Kuba atagaragara kuri lisiti ya ba bihemu;
  • Gutanga icyangombwa kigaragaza ko nta mwenda abereyemo Leta.

Bikorewe ku Gikongoro, ku wa 15/03/2020

Umuyobozi wa Caritas Gikongoro

Padiri  Joseph NAYIGIZIKI