This page needs JavaScript activated to work.

Isoko ryo Kugura Ihene

Rating: 
Average: 3.3 (212 votes)

ActionAid is a global movement of people working together to further human rights and defeat poverty for all.

ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO

ACTIONAID RWANDA IRIFUZA GUTANGA ISOKO RYO KUGURA IHENE 244 ZIZATANGWA MU KARERE KA NYANZA NA GISAGARA. IHENE 194 ZIZATANGWA MU KARERE KA NYANZA, IHENE 50 ZIZATANGWA MU KARERE KA GISAGARA. UZATSINDIRA ISOKO AGOMBA KUGEZA IHENE KU BAGENERWA BIKORWA MURI UTWO TURERE TWAVUZWE HARUGURU.  

IBIJYANYE NO GUHITAMO IHENE Z’ISHASHI ZIZATANGWA

 • IHENE IGOMBA KUBA ARI ISHASHI MU KIGERO CYO KWIMA, HAGATI Y’AMEZI 6 KUGEZA KU MEZI 8
 • ARI INYARWANDA CYANGWA IVANZE
 • ISHASHI Y’IHENE IGOMBA KUBA IFITE UBUZIMA BWIZA BIGARAGARIRA KU MAGURU YAYO N’IBINONO, KU MACEBE, AMASO NDETSE N’UMUBIRI MWIZA
 • IDAFITE UBUSEMBWA UBWO ARIBWO BWOSE BWABA UBWO YAVUKANYE CYANGWA UBWO YAGIZE NYUMA.
 • IFITE UBUZIMA BWIZA NDETSE N’IGIKURIRO
 • IDAFITE MUNSI Y’IBIRO 15 BY’UBUREMERE.
 • BURI HENE IGOMBA GUHABWA IMITI IKURIKIRA:

 URUTONDE RW’IMITI IZATANGWA MU KARERE KA GISAGARA NA NYANZA

GUHA AMATUNGO IMITI NO KUYATERA INSHINGE:

IBININI BY’INZOKA: ALBENDAZOLE 125mg

244 TABLETS

 

OPTICLOX EYE OINTMENT

244TUBES

 

MULTIVITAMINS INJECTABLES

30 FLACONS

 

PENISTREPTOMYCINE INJECTABLES

30 FLACONS

 

OXYTETRACYCLINE INJECTABLE

20FLACONS

ABIFUZA GUPIGANIRA IRI SOKO BAGOMBA KUBA:

 • ARI RWIYEMEZAMIRIMO USANZWE AMENYEREYE IYI MIRIMO
 • KUBA BAFITE NUMERO IRANGA UMUSORESHWA (TIN NUMBER)
 • ABIFITIYE IBYANGOMBWA BIMWEMERERA GUKORERA UBUCURUZI BW’AMATUNGO MU RWANDA
 • KUBA AFITE IBYANGOMBWA BYEREKANA AHANTU 3 YAKOZE IYO MIRIMO KANDI IKAGENDA NEZA
 • KUGARAGAZA IBICIRO BY’ISOKO HABARIWEMO IGICIRO CY’AMATUNGO, KUYAHA IMITI, IMISORO, NO KUYAGEZA KURI SITE ZAVUZWE HARUGURU.
 • UZATSINDIRA ISOKO AGOMBA KUGEZA IHENE KU BAGENERWA BIKORWA MU KARERE KA NYANZA (MUKINGO, BUSASAMANA NA RWABICUMA), MU KARERE KA GISAGARA (KIBIRIZI, MUGANZA, GISHUBI) BITARENZE TALIKI YA 20/07/2021.

DOSSIERS ZIKUBIYEMO IBICIRO ZIFUNZE NEZA MU MABAHASHA KANDI ZIGARAGAZA NEZA IBICIRO HABARIWEMO N’IMISORO, UBWIKORESI N’IMITI ZIHEREKEJWE N’IBYANGOMBWA BIGARAGAZA UMWIRONDORO WA RWIYEMEZAMIRIMO N’IBIGARAGAZA NIBURA AHANDI HANTU 3 YAGEMUYE AMATUNGO ZIZAFUNGURIRWA MU RUHAME KUWA KABIRI TALIKI YA 24/06/2021 BITARENZE SAA YINE N’IGICE ZA MU GITONDO. GUFUNGURA BIKAZABA KURI UWO MUNSI SAA TANU Z’AMANYWA, KU BIRO BYA ACTIONAID RWANDA BIHEREREYE I REMERA HAFI YA STADE AMAHORO, MUNSI GATO YA ZIGAMA CSS.

                     

BIKOREWE I KIGALI, KUWA 08/06/2021

AAR MANAGEMENT