This page needs JavaScript activated to work.

Isoko ryo Kugura Inkwi z’inturusu

Rating: 
Average: 1.6 (235 votes)

 ITANGAZO RY’IPIGANWA NO 008/ SO / FM /21

Ubuyobozi bwa SOSOMA Industries Ltd buramenyesha amakoperative y’abahinzi n’abacuruzi ndetse n’abandi bantu bose babifitiye ubushobozi ko bwifuza kugura inkwi z’inturusu zitari inzungu ku buryo bukurikira:

Igicuruzwa

Ingano (mu ma ster)

Igihe cyo kugemura imyaka

Amabwiriza agendanye n’irisoko

Inkwi z’inturusu

200

7/8/2021kugeza 20/8/2021

Inturusu zitari inzungu

Amakoperative y’abahinzi n’abacuruzi ndetse n’abantu kugiti cyabo bifuza kugemura inkwi zasabwe kandi zujuje   ibyavuzwe haruguru basabwe kugeza mu bunyamabanga bwa SOSOMA Industries Ltd amabaruwa afunze neza arimo ibiciro byabo bitarenze kuwa Gatanu taliki ya 6/08/2021 saa yine za mu gitondo (10h00), afungurwe mu ruhame kuri  uwo munsi saa yine n’igice (10h30).

Utsindiye isoko azahabwa commandes kandi akamenyako agomba gupangisha inkwi neza bigendeye ku mabwiriza y’ikigo; akazagemura ibyo yatsindiye mu gihe cyavuzwe hejuru.

Icyitonderwa :

  • Amakoperative agomba kuba afite icyemezo gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha naho abacuruzi n’ibigo bakaba bafite icyemezo cy’ubucuruzi (Registre de commerce) kandi hatangwa facture ya EBM
  • Utsindiye isoko yishyura « caution » y’amafaranga angana na 2% by’agaciro k’isoko yatsindiye, aya mafaranga ayasubizwa iyo yagemuye neza kandi agatanga icyemezo cy’ uko yatanze umusoro ku nyungu wa 2020.

Bikorewe i Kigali, tariki ya 19 Nyakanga 2021

 

Diane NDAGIJIMANA

Umuyobozi Mukuru