This page needs JavaScript activated to work.

Isoko ryo Kugura no Kubaka Ibigega bifata Amazi

Rating: 
Average: 3.4 (30 votes)

DISTRICT DE HUYECENTRE IGITI CY’ UBUGINGO

PROVINCE DU SUD

B .P: 23 BUTARE

Tel: 0787260779

E-mailigiticyubugingocentre@gmail.com

matante1982@gmail.com

ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO 

Centre Igiti cy’Ubugingo iramenyesha abantu cyangwa inganda babyifuza bujuje ibisabwa ko ishaka gutanga isoko ryo kugura no kubaka ibigega bifata amazi y’imvura ku buryo bukurikira:

Kugura no Kukaka ibigega cumi na bitandatu bya Plastike (16 plastic tanks) bifata amazi yo ku bisenge by’amazu, gutega imireko y’amabati ku bigega 16 bifata amazi angana na metero cube eshanu (5 m3) bikazatangwa mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Ngoma (mu tugali twa Kibangu na Mbuye), no murenge wa Ngera (mu tugali twa Murama na Yaramba).

Abifuza gupiganira isoko basabwe kugeza amabaruwa afunze neza arimo ibiciro, yanditseho: Gusaba gupiganira isoko ryo kugura no kwubaka ibigega 16 bya Plastike”. Ayo mabaruwa agomba kuba yageze ku biro bya Centre Igiti cy’Ubugingo bitarenze taliki ya 22/9/2021, I saa sita (12h00), amabaruwa akazafungurwa uwo munsi I saa munani (14h00). Upiganira iryo soko arasabwa ibyangombwa bikurikira:

 • Ibaruwa igaragaza ibiciro yandikiwe Umuyobozi wa Centre Igiti cy’Ubugingo;
 • Kugaragaza ibiciro bya buri bikoresho yifuza kugemura harimo n’amafaranga y’urugendo yo kubigeza mu Murenge wa Ngoma n’uwa Ngera mu tugari twavuzwe haruguru aho ibyo bigega bizubakwa;
 • Kuba atagaragara kuri lisiti ya ba bihemu;
 • Kuba afite uburambe ku isoko apiganira bigaragazwa na “attestation de bonne fin”;
 • Gutanga icyangombwa kigaragaza ko nta mwenda abereyemo leta;
 • Kuba ari umucuruzi wemewe n’amategeko kandi atanga inyemezabwishyu ya EBM.

Ibisobanuro ku bigega bikenewe n’ibindi bikoresho bijyanye nabyo

 • Ibigege bigomba kuba ari ibyo mu bwoko bwa Polyethyle
 • Kuba bishobora gufata amazi angana na 5000 litiro(5000l) cg 5m3

Ibindi bikoresho bigomba kuba byujuje ibi bikurikira.

Fondasiyo munsi y’ikigega igomba kuba ifite:

 • Uburebure bwa cm60
 • Iyo fondasiyo igomba kuba yubakishije:
 • Amabuye,
 • Garaviye
 • Umucanga wa Kinyangara
 • Sima yo muri Cimerwa
 • Fondasiyo igomba kuba ifite umuzenguruko wa 2,2m
 • Kuba byubatse neza kandi bikomeye kuburyo biha ibigega ubushobozi byo gufata amazi akenewe

Ku bijyanye n’Imireko:

 • Imireko igomba kuba ikoze mu bwoko bwa plastic
 • Ibipimo by’imireko bigomba kuba bingana n’uburebure bw’uruhande rw’inzu bahisemo gukoresha
 • Iyo mireko iyomba kuba ifatishijwe n’imisumari hamwe n’insinga z’ibyuma.
 • Imireko kandi ishobora kuzengurutswa inzu bitewe n’imiterere yayo(Inzu)kugirango amazi yakusanyijwe yinjire mu kigega neza

Amatiyo na kude

 • Amatiyo na kude bigomba kuba bifite umuzenguruko wa mm 90
 • Bigomba kuba ari plastiki ingana na PN 10 z’ubugari

Gushyiraho robine

 • Robine zigomba kuba zifife ubunini bungana na ¾
 • Robine zigomba kuba ari izo mu bwoko kwa Sanya n0 1 cyangwa Bossini n0 1
 • Robine zigomga kuba zubakishijwe za mansho z’ibyuma imbere n’inyuma hakoreshejwe amatiyo ya Ganga afite ubunini bwa ¾ hamwe na tefulo.

Bikorewe I Huye  kuwa  9/9/2021

 

Sr Alexia MASENGESHO

Umuyobozi wa Centre Igiti cy’Ubugingo