This page needs JavaScript activated to work.

Isoko ryo Kugura no Kugemura Ingurube 160 z’inyagazi mu Karere ka Nyaruguru mu Mirenge ya Ngera na Ngoma

Rating: 
Average: 3.4 (29 votes)

ITANGAZO RY’ IPIGAGANWA

ISOKO N0 05/CENTRE IGITI CY’ UBUGINGO
 

INYITO Y’ ISOKO: KUGURA NO KUGEMURA INGURUBE 160 Z’INYAGAZI MU KARERE KA NYARUGURU MU MIRENGE YA NGERA NA NGOMA.

Umuryango utegamiye kuri Leta CENTRE IGITI CY’UBIGINGO uramenyesha ba Rwiyemezamirimo babyifuza  kandi babifitiye ubushobozi ko  ishaka gutanga isoko mu buryo bukurikira :

LOT 1: Kugura no kugemura Ingurube 160 z’ inyagazi zigeze igihe cyo gucuka.

Abifuza gupiganira iri soko bashobora kubona ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga iri piganwa ku biro bya CENTRE IGITI CY’ UBUGINGO biri mu murenge wa Tumba ku muhanda ugana ku Kanyaru SH 1 RD 147. Ibyo bitabo bizafatwa n’ababikeneye  guhera ku itariki ya 14/07/2021 nyuma yo kwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10,000Frws)adasubizwa kuri konti yitwa Tree of life Centre Assistance numero 050-00290367-63 /Frws iri muri Banki ya Kigali (BK) ishami rya  HUYE agahabwa inyemeza bwishyu na CENTRE IGITI CY’ UBUGINGO.

Amabahasha afunze neza arimo ibyangombwa bisabwa by’ umwimerere cyangwa   kopi iriho umukono wa noteri, kopi eshatu, imwe ikaba ari umwimerere (Orginal), bigomba kuba byagejejwe mu biro by’ ushinzwe amasoko  aho CENTRE IGITI CY’ UBUGINGO  ikorera bitarenze kuwa 27/7/2021 saa ine ni gice(10h30) za mu gitondo. Mushobora no kunyuza  amabahasha yanyu  igiticyubugingocentre@gmail.com Uzarenza igihe ntazakirwa.

Gufungura amabahasha bizakorerwa mu ruhame rw’ abapiganwa kuri uwo munsi 27/7/2021 saa tanu  zuzuye (11h00) mu cyumba cy’ inama cya CENTRE IGITI CY’ UBUGINGO.

Bikorewe i Huye ku wa 13/07/2021

UMUYOBOZI WA CENTRE IGITI CY’ UBUGINGO

Sr. Alexia MASENGESHO