ITANGAZO RIREBA URUBYIRUKO RUFITE IBITEKEREZO BY’IMISHINGA
KU BUFATANYE NA MASTERCARD FOUNDATION, IMPUZAMIRYANGO PRO-FEMMES/TWESE HAMWE, TRADEMARK AFRICA (TMA) N’IKIGO MPUZAMAHANGA CY’UBUCURUZI (ITC), BINYUZE MURI POROGARAMUYA VIBE (Value Added Initiative to Boost Employment) Y’IMYAKA ITANU IGAMIJE GUHANGA AKAZI KU RUBYIRUKO, ABAGORE N’ABAFITE UBUMUGA, BARI GUSHYIRA MU BIKORWA UMUSHINGA VADE (Value Addition for Dignified Employment for Youth and Women project) UGAMIJE GUSHYIGIKIRA IBIKORWA BY’URUBYIRUKO “20,000” N’ABAFITE UBUMUGA (70% ARI ABAGORE), BAFITE IBIKORWA MU RUHEREREKANE NYONGERAGACIRO RW’UMUSARURO W’IMBUTO N’IMBOGA, INKOKO, INYAMA, AMATA, N’IBINDI BIKOMOKA KUBWOROZI BW’AMATUNGO HAGAMIJWE GUHANGA IMIRIMO BINYUZE MU:
- KUBAHA AMAHUGURWA;
- KUBAFASHA KWANDIKISHA IBIKORWA BYABO;
- GUTERA INKUNGA IBITEKEREZO BY’IMISHINGA Y’INDASHYIKIRWA;
- KUBAHUZA N’IBIGO BY’IMARI;
- KUBAHUZA N’AMASOKO IGIHE BATANGIYE GUKORA.
UWIYANDIKISHA AGOMBA KUBA YUJUJE IBI BIKURIKIRA:
- KUBA AFITE IGITEKEREZO CY’UMUSHINGA;
- KUBA ASHOBORA GUSOBANURA MU NCAMAKE IBYO YIFUZA GUKORA;
- KUBA IGITEKEREZO CYE KIRI MU RUHEREKANE NYONGERAGACIRO; RW’UMUSARURO W’IMBUTO, IMBOGA, AMATA, INKOKO, INYAMA N’IBINDI BIFITANYE ISANO;
- KUBA ARI HAGATI Y’IMYAKA 16 NA 35 (ABAFITE UBUMUGA, ABAKOBWA N’ABAGORE BARASHISHIKARIZWA KWIYANDIKISHA MURI IYI GAHUNDA).
- KUBA AFITE UBUSHAKE BWO GUKORANA N’ABAFATANYABIKORWA.
Kwiyandikisha bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri linki: https://ee.kobotoolbox.org/x/1TXApZRV
IBYANGOMBWA BISABWA
- FOTOKOPI Y’INDANGAMUNTU
- INCAMAKE Y’IBYO WIFUZA GUKORA
ITARIKI NTARENGWA YO KWIYANDIKISHA NI KUWA 18 UKWAKIRA 2024
IRI TANGAZO N’IFISHI Y’USABA KWITABIRA BINABONEKA KU RUBUGA RWA PRO-FEMMES TWESE HAMWE ARIRWO https://www.profemmes.org
KU BINDI BISOBANURO MWAHAMAGARA ABAKOZI B’UMUSHINGA MU MINSI N’AMASAHA Y’AKAZI KURI NIMERO ZIKURIKIRA:
- IBURASIRAZUBA: 0788462631
- UMUJYI WA KIGALI: 0788641999
- AMAJYEPFO: 0788770151
- IBURENGERAZUBA: 0788414180
- AMAJYARUGURU: 0737836113
Bikorewe Kicukiro, kuwa 17 Nzeri 2024
Emma Marie BUGINGO
UMUYOBOZI NSHINGWABIKORWA W’IMPUZAMIRYANGO
PRO-FEMMES/TWESE HAMWE
In Partnership with: