Itangazo ry’akazi ko kugurisha imbabura Ngufu

Rating: 
Average: 2.9 (11 votes)

Geni Green Solutions (GGS) Ltd.

TIN 107678395 Kibagabaga, KG 354 St 4, P.O. Box 5404 Kigali-Rwanda,

Tel.: 0789 099 880/0738 833 524   Email: genigreensolutionsltd@gmail.com

Website: genigreensolutions.com

Kigali, 27 Ukuboza, 2018

Itangazo ry’akazi ko kugurisha imbabura Ngufu

 

Geni Green Solutions (GGS) Ltd. ni sosiyete nyarwanda ikora ikanagurisha imbabura zirondereza ibicanwa hagati ya 20 na 60% bitewe n’imbabura cyangwa ishyiga usanzwe ukoresha, hamwe n’ibicanwa bikomoka ku biti. GGS Ltd irashaka guha akazi abantu bose bafite ubushake n’ubushobozi mu kugurisha Imbabura “Ngufu” zikoresha amakara. Imbabura Ngufu isanzwe iboneka muri supermarkets no muri  boutiques. Zigurishwa kandi hakoreshejejwe n’ikoranabuhanga nka telefoni igendanwa cyangwa internet.

Uyu mukozi uzagurisha Ngufu afite inshingano zo:

  • Gusobanurira abaguzi bazo imikorere yazo n’ibyiza byazo,
  • Uburyo bwo kuzishyura n’uburyo bwihuse bazibonamo
  • Kwereka no gufasha abaguzi uko Ngufu zishyurwa hakoreshejwe telefoni igendanwa: MobileMoney, Airtel Money na Tigo Cash ndetse n’umu agent wa Equity Bank umwegereye. Nta mafranga yakirwa mu ntoki.
  • Gushyikiriza GGS Ltd list y’amazina na telefoni z’abaguzi yabonye kandi bishyuye imbabura buri munsi.

Sosiyete GGS Ltd ifite inshingano zo:

  • Kugeza imbabura ku muguzi warangije kwishyura no kumuha ibindi bisobanuro byimbitse kuri  Ngufu
  • Guha umukozi amashusho (video) n’ inyandiko (flyer, posters) kuri telefone cyangwa email azakenera kugira ngo ashobore kugurisha Ngufu.
  • Kwishyura umukozi buri wa gatanu w’icyumweru bijyanye n’imbabura yagurishije
  • Guha umu agent wese ugurisha Imbabura zigeze kuri 20 mu kwezi amafaranga 3000Frw ya internet

Ugurishije imbabura Ngufu yishyurwa amafranga magana atanu (500Frw) kuri buri mbabura yagurishije. Mu kumwishyura hazakoreshwa telefoni igendanwa cyangwa banki.

 

Abifuza ako kazi, barasabwa kohereza ubusabe bwabo kuri email ya GGS Ltd. genigreensolutionsltd@gmail.com cyangwa whatsapp kuri numero 0789099 880. Abasaba bagomba kohereza icyemezo cy’amavuko na kopi y’indangamuntu. Kwakira ubusabe bizarangira tariki ya 27 Mutarama 2019.

Abujuje ibisabwa byose bahabwa amahugurwa. Icyiciro cya mbere cy’amahugurwa giteganijwe tariki ya 04/01/2019 ku bazaba biyandikishije mbere y’iyo tariki. Amahugurwa azajya atangira guhera saa mbiri za mu gitondo ku cyicaro cya GGS Ltd ku Muhima ku muhanda uva Rond Point yo mu mujyi ujya Nyabugogo ku nzu KN 1 Rd 32” hafi ya Restaurant La Caverne.

Amatariki y’ibindi byiciro by’amahugurwa azagenda amenyeshwa uko bizakurikirana bitewe n’amatariki abasaba akazi bandikiyeho.

Abakurikirana amahungurwa, GGS Ltd ibagenera ifunguro rya saa sita. Nta cumbi cyangwa amafaranga y’urugendo ateganijwe.

Bikorewe i Kigali, tariki ya 27 Ukuboza 2018

 

Alice Mugeni,

Umuyobozi Mukuru wa GGS Ltd