This page needs JavaScript activated to work.

Itangazo ryo Kugurisha Imodoka

Rating: 
Average: 2.9 (54 votes)

ITANGAZO RYO KUGURISHA IMODOKA

African Evangelistic Enterprise (AEE Rwanda) iramenyesha abifuza kugura imodoka ko ifite imodoka zigurishwa:

 

Ubwoko

Pulake

Nomero ya shasi

Nomero ya moteri

Umwaka yakozwemo

1

Toyota Fortuner,

RAC 624 P

AHTYZ59G50802278

JKDA079544

2013

2

Toyota Land Cruiser/Jeep 

RAC 154 N

JTERB71J900025721

Not mentioned

2005

3

Toyota Hilux/ Pick Up

RAC 910 A

AHTFK22G503000944

5L56061178

2006

 

Gusura izi modoka bikorwa buri munsi kuva tariki ya 29 Nyakanga 2020 kugeza tariki ya 5 Kanama 2020, guhera saa munani kugeza saa kumi n’imwe mu minsi y’akazi, ku cyicaro cya AEE Rwanda giherereye ku Kicukiro, mu murenge wa Kagarama KK 37 Av 80.

Abifuza kugura basabwa gutanga igiciro cyabo mu ibahasha bitarenze kuwa kane tariki ya 6 Kanama 2020 2019 saa munani. Ibahasha igomba kuba ifunze neza, yanditseho “Kugura Imodoka”. Amabahasha azafungurwa uwo munsi saa munani n’igice (14h30). Uwatsindiye imodoka azabimenyeshwa mu nyandiko bitarenze kuwa gatanu tariki ya 7 Kanama 2020.

Uwifuza kugura kandi abanza kwishyura caution ingana n’amafaranga ibihumbi ijana (frw 100,000) kuri compte no 00040-00047325-22 RWF iri muri Banki ya Kigali (BK), akagaragaza bordereau de versement (Bank slip) mu gihe cyo gutanga iyo baruwa.  Kwishyura hakoreshejwe cheki ntibyemewe. AEE ishobora kwanga kugurisha mu gihe igiciro cyatanzwe kiri munsi y’igiciro fatizo cyagenwe.

Uwatsindiye isoko  ahera kuri caution akishyura asigaye mu gihe cy’iminsi ibiri, atabishobora isoko rigahabwa umukurikiye mu biciro byatanzwe kandi ntasubizwa caution.  Iyo ugura adatsindiye isoko, asubizwa amafaranga ya caution yatanze nyuma y’iminsi ibiri isoko ritanzwe.

Bikorewe i Kigali kuwa 28/07/2020

………………..

John KALENZI

Umunyamabanga Mukuru

AEE Rwanda