Itangazo ryo kugurisha imodoka ebyiri n’inzu ebyiri z 'Urwego Banki

Rating: 
Average: 3.2 (63 votes)
Sector: 
Banking

Urwego Bank PLC is dedicated to providing financial services to the people of Rwanda. Motivated by Jesus Christ’s call to serve those in need. Its mission is to achieve economic spiritual transformation in the lives of underserved, using financial services and tested trainings as we share Jesus Christ’s love.

ITANGAZO RYO KUGURISHA IMODOKA EBYIRI N’INZU EBYIRI Z’URWEGO BANKI

Nimero z’itangazo: RFQ/S/2018/0001

Urwego Bank PLC rurifuza kugurisha imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa VOKSWAGEN ndetse n’amazu abiri nkuko byerekanwe mu ncamake ikurikira

I.    Imodoka ebyiri

Ibirango

Volkswagen Amarok

Volkswagen Touareg

Numero ya shasi

WV1ZZZ2HZDA001736

WVGZZZ7L3D007637

 

Nimero ya pulaki

RAD718D

RAD681D

Igihe yakorewe

2013

2003

Uko igurwa rigenda

Umuguzi azayitwara uko iri

Umuguzi azayitwara uko iri

II.    Inzu ebyiri

Ibirango

Inzu y’ubucuruzi

Inzu yo kubamo

Aho inzu ziherereye

Akarere ka Musanze,Segiteri ya Muhoza, Akagari ka Mpenge, Umudugudu wa Gikwege

 

Iherereye ku muhanda wa kaburimbo wa Kigali-Rubavu

Akarere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Nyagacaca

 

 

Iherereye kuri km 1.3 uvuye mu isanteri y’ubucuruzi  ya Runda. Inzu ikaba igerwaho n’umuhanda nyabagendwa ukozwe m itaka rikomeye rya “gravier”

UPI

4/03/12/08/03/13

2/08/12/05/4971

Ingano z’ikibanza kirimo izo nzu

1,169

934

Bimwe mu biri muri icyo kibanza

Inzu y’ubucuruzi nini ifite anegisi 3

Inzu nini yo guturwamo ifite za anegisi

Uko igurwa rigenda

Umuguzi azatwara iyo nzu uko iri

Umuguzi azatwara iyo nzu uko iri

II. amabwiriza yo kugura
II.1 kugeza inyandiko zi kiguzi ku biro bya banki: 

 

Banki iramenyesha abantu ku giti cyabo cyangwa se ibigo by’ubucuruzi biguza kugura izo modoka cyangwa se izo nzu, kuzana ibiciro byabo mu ibahasha ifunze mbere y’itariki ya 22 Ukwakira 2018. Izo baruwa zikazagezwa ku mukozi wa banki ushinzwe kwakira  (receptionist) ku cyicaro gikuru cya banki giherereye mu igorofa rya gatatu ry’inzu yitwa Umuyenzi  iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri. Ibiciro bigomba kuba biri mu ibaruwa ifunze yanditseho ano magambo “RFQ/S/2018/0001”. Abifuza kugura izo modoka cyangwa inzu bagomba kugaragara ibiciro byabo buzuza imbonerahamwe ikurikira  (abifuza kugura bakaba batanga ibiciro bw’imwe cyangwa se byinshi mu mitungo ya banki igaragara muri iyi mbonerahamwe):

 

Ubwoko bw’umutungo

Igiciro gitanzwe

Volkswagen Amarok

 

Frw ………………………………….

 

 

 

 

 

 

Volkswagen Touareg

 

Frw…………………………………….

 

 

Inzu y’ubucuruzi iherereye Musanze

Frw…………………………………….

 

Inzu yo guturamo iherereye ku  Ruyenzi

Frw…………………………………….

 

II.2 Gusuzuma ibiciro byatanzwe no kwishyura k’uwatsindiye umwe muri iyo mitungo

Banki izasuzuma ibiciro byatanzwe maze imenyeshe uko byagenze abatanze ibiciro mu minsi itanu nyuma y’itariki ntarengwa yo kwakira ibahasha ziturutse kubifuza kugura iyo mitungo ya banki. Uzaba yatsindiye umwe cyangwa se myinshi muri iyo mitungo asabwa kwishyura mu minsi 2 nyuma yo guhabwa na banki ibaruwa imumenyesha umutungo/imitungo yatsindiye. Banki ikaba ifite uburenganzira busesuye bwo kudakomeza iri soko iramutse ibonye ko ibiciro byatanzwe bidakwiranye n’agaciro k’iyo mitungo.

Imyanzuro iheruka

  • Abifuza kugura iyo mitungo ya banki bafite uburenganzira bwo kuyisura mu minsi y’akazi kua saa mbiri kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba uhereye ku itariki ya 8 Ukuboza kugeza ku itariki ya 19 Ukuboza
  • Iyo mitungo ya banki izagurishwa uko imeze.Uwaguze niwe uzishyura Imisoro n’amahoro byakakwa n’akarere cyangwa se ikigo kigihugu gishinzwe kwinjiza imisoro (RRA)
  • Banki izafata gusa ibaruwa zigaragaza ibiciro zizaba zageze ku biro byayo ku itariki n’amasaha yavuzwe haruguru;
  • Gufungura amaruwa bizabera mu muhezo bikozwe n’akanama gashinzwe amasoko ka banki

Ku bindi bisobanura mwahamagara kuri iyi nimero ikurikira 0788536052

 

Bikorewe i  Kigali,  ku wa 4 Ukwakira 2018

Jessica Igoma

Umuyobozi ushinzwe Imari