Skip to main content

Rwanda Academy of Language and Culture (RALC)

Rwanda Academy of Language and Culture (RALC) logo

Hari hashize igihe kirekire Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye, abato n’abakuru, basaba ko habaho urwego rw’Igihugu rwita by'umwihariko ku rurimi, umuco n'amateka by’u Rwanda.

Babigaragaje cyane cyane igihe Komisiyo yari ishinzwe gutegura Itegeko Nshinga yazengurukaga ibaza abaturage ibyo bashaka ko byashyirwa muri iryo tegeko risumba ayandi muri Repubulika y'u Rwanda.

Barushijeho kubyerekana igihe bemezaga Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2013, harimo ingingo ya 50 n'iya 51, imwe ishyiraho Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco,  indi yerekana inshingano za Leta zo kurengera imigenzo myiza gakondo n'umuco by'Igihugu.

N'uko byateganywaga n'ingingo ya 50 y'Itegeko Nshinga, Itegeko no 01/2010 ryo ku wa 29 Mutarama 2010 rigena Inshingano, Imiterere n'Imikorere by'Inteko ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero  idasanzwe yo ku wa 05/02/2010.

Ku itariki ya 7 Ukuboza 2011, Inama y'Abaminisitiri yashyizeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa ushinzwe guhuza ibikorwa bya buri munsi by’Inteko afatanyije n’ubuyobozi  bw’amashami iry’Ururimi, iry'Umuco n'iry'Imari n’Ubutegetsi.

Nk'uko biteganywa n'ingingo ya 25 y'Itegeko no 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010; Iteka rya Perezida no 24/01 ryo ku wa 9 Nyakanga 2012 ryashyizeho Intiti 15 zigize Inama Rusange y'Inteko, bamaze kwemezwa n'Umutwe wa Sena. Batangiye imirimo yabo Nyakubahwa Minisitiri w'Itebe amaze kwakira indahiro zabo ku wa 25 Kamena 2012.

Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco yashyizwe mu nzego zihariye z'Igihugu nk'uko bigaragara mu  ngingo ya 139 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Rate this employer
Average: 3 (1 vote)

Job offers