ITANGAZO KU BIFUZA GUPIGANIRA ISOKO RYO KUBAKA IRERERO
Koperative TUGIRE UBUZIMA BWIZA NYABIHEKE (KOTUBUNYA), ibinyujije mu mushinga wayo wa Icyizere kids daycare, iramenyesha ba rwiyemezamirimo bose bujuje ibisabwa ko yatangaje ku mugaragaro ipiganwa ryo kubaka irerero ry'abana bato (DayCare Center), mu karere ka gatsibo, Umurenge wa gatsibo, mu nkambi y’ impunzi ya Nyabiheke.
IBISABWA IBIGO BYIFUZA GUPIGANWA
- Kuba afite icyemezo cya RDB.
- Kuba afite Nomero y'Umusoro (TIN) na TVA (VAT Registration Certificate).
- Kuba afite Tax Clearance Certificate.
- Kugaragaza uburambe mu bikorwa by'ubwubatsi nibura bugaragaza ahantu hatatu yakoze imirimo nk’ iyi.
- Kuba ikigo gipiganwa gifite abenjennyeri babarizwa mu rugaga rw'abakora ibikorwa by'ubwubatsi.
- Kuba afite ubushobozi bwa tekiniki n'ibikoresho bikenewe.
UBURYO BWO KOHEREZA IBYANGOMBWA
Abujuje ibisabwa, bifuza gupigana barasabwa kohereza ibyangombwa byose byavuzwe haruguru kuri email: icyizerekidsprocurement@gmail.com ,Koperative TUGIRE UBUZIMA BWIZA NYABIHEKE (KOTUBUNYA), bitarenze tariki 30/07/2026, saa 23:59 pm.
ICYITONDERWA
- Gutanga dosiye y'ipiganwa ntibisobanura ko isoko ryahawe uyitanze.
- Dosiye zoherejwe nyuma y’ igihe cyagenwe ntizizasuzumwa.
- Koperative TUGIRE UBUZIMA BWIZA NYABIHEKE (KOTUBUNYA) ifite uburenganzira bwo kwanga dosiye itujuje ibisabwa.
Bikorewe i Nyabiheke, kuwa 22/07/2026
NSHIMIYE Justin
Umuyobozi Mukuru
Koperative TUGIRE UBUZIMA BWIZA NYABIHEKE