Skip to main content

Isoko ryo Gutanga Ingurube Kubagenerwabikorwa 127

ANNGLICAN CHURCH OF RWANDA 

EAR PAROISSE MUSAZA

PROJECT RW0793 EAR MUSAZA

Email: rw0793earmusaza@gmail.com

ITANGAZO RY’ISOKONº001/CI/RW07932023-2024

Isoko ryo gutanga ingurube kubagenerwabikorwa 127.

Ubuyobozi bw’itorero EAR PAROISSE MUSAZA, itorero rifite icyicaro mu murenge wa MUSAZA mu karere ka KIREHE , kubufatanye na Compassion international binyuze mumushinga RW0793 EAR MUSAZA burifuza gutanga isoko ryo kugura no gutanga Ingurube 127 ziri mubwoko bw’imvange za White large zipima guhera ku ibiro birihagati 20kg – 25kgs  ku imiryango y’abana bo muri uyumushinga. Itorero rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo bose batandukanye kandi babifitiye ububasha gupiganira isoko ryavuzwe haruguru, Ibi bikazabera kucyicaro cy’Itorero aho Umushinga Rw0793 ukorera mukarere ka Kirehe, Umurenge wa Musaza, akagari ka Musaza , Umudugudu wa Gatwe II.

Abifuza gupiganira iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira :

  • Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba wa Paruwasi EAR MUSAZA
  • Proforma igaragaza ibiciro
  • Kuba afite campany abarizwamo
  • Kuba afite compte muri bank ifite ikoranabuhanga
  • Kuba afite TIN number yo muri RRA na TVA
  • Kuba afite icyangombwa cyerekana ko nta mwenda abereyemo RRA na RSSB kitarengeje amezi 3
  • Kuba afite cachet kandi atanga facture ya EBM
  • Kuba yemera kwishyurwa hakoreshejwe OP
  • Kuba afite registre y’ubucuruzi itangwa na RDB Registre y’ubucuruzi igaragaza ko rwiyemezamirimo asanzwe akora iyi mirimo ari gupiganira
  • Fotocopy y’indangamuntu yanyiri company cg icyemezo gisimbura indangamuntu cyemewe n’amategeko.

Abujuje ibisabwa muri iri tangazo ibyangombwa byabo byoherezwa kuri email y’umushinga rw0793earmusaza@gmail.com agatanga copy kuri email Cuwase@compassion.com; idatanzwe hose iba imfabusa. Ibyangombwa bizakirwa guhera taliki ya 6/05 /2024 kugeza le 20/05/2024 saa kumi za ni mugoroba. Gufungura amabaruwa bizakorwa ku munsi uzakurikiraho saa tatu mugitondo kucyicaro cy’uwo mushinga saa tanu, uwatsindiye isoko akabimenyeshwa by’agateganyo.

N.B:

  • Izo ngurube zigomba kuba zapimwe amaraso kandi zambaye amaherena
  • Ibyangombwa bigomba kuba biriho umukono wa Noteri

Kubindi bisobanuro mwahamagara kuri tel : 0788554772 .

Bikorewe Masaza kuwa 06/05/2024

Rev: BAMURABAKO Juvenal

Umushumba wa EAR Paroisse ya MUSAZA.

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)