PARUWASI KAGEYO
UMUSHINGA RW0823 EAR KAGEYO
Email:earprojetrw823kageyo @gmail.com
TEL: 0783217534/0788529851
ITANGAZO RIHAMAGARIRA BA RWIYEMEZAMIRIMO GUPIGANIRA ISOKO
Itorero EAR Diocese ya Byumba, Paroisse ya Kageyo mu mushinga riterwamo inkunga na Compassion International Rwanda, RW0823 EAR Kageyo rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira isoko ariryo:
Gutanga ingurube za Landrace ku matsinda y’ababyeyi barerera mu mushinga RW0823 EAR BKageyo.
Abifuza gupiganira iryo soko baza gufata igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa ku biro by’umushinga RW0823 EAR Kageyo uri muri Paruwasi ya Kageyo bitwaje inyemezabwishyu (Bordereau) igaragaza ko bishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 frws) adasubizwa kuri konti numero 4020800000488 iri mu mazina ya EAR Paruwasi Kageyo ibarizwa mu Amasezerano Community Banking Plc..Uwifuza kubona igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa mu buryo bw’ikoranabuhanga agisaba ubuyobozi bw’umushinga RW0823 EAR Kageyo akoresheje Email:earprojetrw823kageyo @gmail.com, agatanga copy kuri email EKAYITARE@rw.ci.org akohereza ubusabe bwe n’inyemezabwishyu (Bordereau) yemeza ko yishyuye ikiguzi cy’igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa maze akabona kohererezwa icyo gitabo.
Inyandiko z’ipiganwa zizakirwa kandi zifungurirwe mu ruhame kuwa gatatu tariki 23/11/2026 saa munani zuzuye(14h00) ku biro by’umushinga RW0823 EAR Kageyo. Nyuma y’iyo saha nta yindi nyandiko izakirwa. Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone 0783217534/0788529851
Bikorewe, I Kageyo kuwa 18/11/2026
Pasteur wa EAR Paruwasi Kageyo
Ven NSHIMIYIMANA Thadee