UNION DES EGLISES BAPTISTES AU RWANDA (UEBR)
UEBR EASTERN REGION
UEBR GIKOMA PARISH
FCP-RW0451 GIKOMA
Email: rw0451uebrgikoma@gmail.com
Pastor’s contact:0783441100
Project Director:0788484356
ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO
Ubuyobozi bw’itorero ry’ubumwe bw’amatorero y’ababatisita mu Rwanda UEBR Paruwasi ya Gikoma rifite umushinga RW0451 UEBR Gikoma uterwa inkunga na Compassion International Rwanda ukorera mu Karere ka Ruhango ,Umurenge wa Ntongwe, akagari ka Gako ,umudugudu wa Nyamahwa. buramenyesha ba Rwiyemezamirimo bujuje ibyangombwa kandi bifuza gupiganira amasoko akurikira :
- Kugemura ibiryo n’ibiribwa by’abana bafashwa n’umushinga RW0451 UEBR Gikoma
- Kwigisha ,Kugura no Kugemura imashini zo kubaza II.
Uwifuza gupiganira iri soko yaza gufata igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro by’Umushinga RW0451 UEBR Gikoma uri muri iyo Paruwase yavuzwe haruguru, yitwaje inyemezabuwishyu (bordereau) igaragaza ko yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000) adasubizwa kuri konti 00085-07757133-41 iri muri Banki ya Kigari (BK) ya RW0451 UEBR Gikoma. Iyo nyemezabwishyu igomba kuba yanditseho izina ry’umushinga, irya Rwiyemezamirimo cg company n’isoko apiganira.
Ibitabo by’amabwiriza agenga ipiganwa,bizatangira kuboneka kuwa 07/09/2026 mu masaha y’akazi (9h00-17h00) kugeza kuri 18/09/2026 saa kumi n’imwe (17h00).Inyandiko z’ipiganwa zizakirwa kandi zifungurirwe mu ruhame ku wa 21/09/2026 saa saba (13h00) z’amanywa ku Biro by’Umushinga RW0451 UEBR Gikoma .
NB:Ntawemerewe kuza gupigana atarigeze atwara igitabo gikubiyemo amabwiriza yose y’iri soko kuko hari byinshi bitari muri iri tangazo kandi byose ni ingenzi. Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri terefoni zikurikira :0788484356(Umuyobozi w’umushinga),0783441100 (Pasitori)
Bikorewe i Gikoma kuwa 07/09/2026
Pasteur UWANKORE Anicet
Umushumba wa UEBR Paruwasi Gikoma