ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO
Itorero EMLR Paruwase ya Ruhengeri, ikoreramo Umushinga uterwa inkunga na Compassion International Rw0159 Musanze, riherereye mumudugudu wa Muhe, Akagali ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze Rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira isoko ryo kugemura ibyokurya byo kugaburira abana kuwa gatandatu igihe cyumwaka. Abifuza gupiganira iryosoko bashobora kubona ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) mubiro byumuyobozi w’Umushinga Rw0159 EMLR Musanze cyangwa kuri Email rw159musanze@gmail.com kuva ku itariki ya 17/06/2027 kugeza ku itariki ya 30/06/2026 mumasaha yakazi nyuma yo kwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10,000frw) adasubizwa yo kugura DAO ashyirwa kuri konti 100001463537 yitwa Rw0159 EMLR Musanze iri muri banki ya Kigali (BK) amabahasha y’Ipiganwa azakirwa kandi afungurwe muruhame tariki ya 30/6/2026 saa tatu nigice(9h30) za mugitondo kubiro byumushinga Rw0159 EMLR Musanze.
Abakeneye ibindi bisobanuro baza kumushinga mumasaha yakazi cyangwa bahamagara kuri 0788421088/0788408583
Bikorewe Musanze kuwa, 11/5/2026
Umushumba wa Paruwase EMLR Ruhengeri
Rev BIZIMANA Seth