UNION DES EGLISES BAPTISTES AU RWANDA (UEBR)
UEBR GIKOMA PARISH
FCP-RW0451 GIKOMA
Email: rw0451uebrgikoma@gmail.com
Pastor’s contact:0783441100
Project Director:0788484356
ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO III
Ubuyobozi bw’itorero ry’ubumwe bw’amatorero y’ababatisita mu Rwanda UEBR Paruwasi ya Gikoma rifite umushinga RW0451 UEBR Gikoma uterwa inkunga na Compassion International Rwanda ukorera mu Karere ka Ruhango ,Umurenge wa Ntongwe, akagari ka Gako ,umudugudu wa Nyamahwa. Bwongeye kumenyesha ba Rwiyemezamirimo bujuje ibyangombwa kandi bifuza gupiganira isoko ryo kugemura imashini n’ibikoresho byo kubaza (Carpentry Tools and Machinary).
Uwifuza gupiganira iri soko yaza gufata igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro by’Umushinga RW0451 UEBR Gikoma uri muri iyo Paruwase yavuzwe haruguru, yitwaje inyemezabuwishyu (bordereau) igaragaza ko yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000) adasubizwa kuri konti 100026910147 iri muri Banki ya Kigari (BK) ya RW0451 UEBR Gikoma .
Iyo nyemezabwishyu igomba kuba yanditseho izina rya Rwiyemezamirimo cg company ndetse n’isoko apiganira. Upigana agomba kuba yemerewe kugemura ibikoresho byavuzwe cyangwa akaba akora ibikorwa by’ububaji .
Kugura igitabo cy’ipiganwa bizatangira kuwa 04/11/2026 saa tatu za mugitondo bisozwe kuwa 09/11/2026 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) Ibitabo by’ipiganwa biboneka mu biro by’umushinga wavuzwe haruguru guhera itariki zavuzwe kandi mu masaha y’akazi n’ukuvuga kuva saa tatu (9h00) za mugitondo kugeza saa kumi n’imwe (17h00) z’umugoroba .
Inyandiko z’ipiganwa zizakirwa kandi zifungurirwe mu ruhame ku wa gatatu 11/11/2026 saa saba (13h00) z’amanywa ku Biro by’Umushinga RW0451 UEBR Gikoma.
NB:Ntawemerewe kuza gupigana atarigeze atwara igitabo gikubiyemo amabwiriza yose y’iri soko kuko hari byinshi bitari muri iri tangazo kandi byose ni ingenzi.
Bikorewe i Gikoma kuwa 02/11/2026
Pasteur UWANKORE Anicet
Umushumba wa UEBR Paruwasi Gikoma.