ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO
Itorero AWM/Zion Temple Celebration Center Mwulire rifite Umushinga RW0283 Mwulire uterwa inkunga na compassion International Rwanda ukorera mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Mwulire, mu Kagari ka Bushenyi, Umudugudu wa Kabahima rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi bwo gupiganira isoko rikurikira:
Isoko ryo kugura IMYENDA YA SPORT (Training sweats) y’abana bafashwa n’Umushinga RW0283 Mwulire uterwa inkunga na Compassion International Rwanda.
Abifuza gupiganira iri soko, bashobora kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro bya Paruwasi ya AWM/ZION TEMPLE CELEBRATION CENTER MWULIRE aho umushinga ukorera guhera ku itariki 13/04/2026, mu masaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 frws) adasubizwa agashyirwa kuri konti N° 4037200053802 ya RW0283 ZION TEMPLE MWURIRE STUDENT CENTER iri muri Equity Bank.
Amabahasha y’ipiganwa n’ibindi byangobwa bisabwa mu ipigana ry’iri soko, azakirwa kuri e-mail honyine ku munsi w’ipiganwa ari yo: ztmtender@gmail.com, dossier zisaba isoko zizashyirwa kuri iyi email ku munsi wo gupiganira kuva saa 8h30 kugeza 10h30, ku munsi w’ipigana ry’isoko, izashyirwaho mbere cyangwa nyuma ntizakirwa, e-mail bizagaragara ko yasomwe mbere ya 11h00 iyo dossier ikurwa mu ipiganwa, e-mails (Dossier z’ipiganwa) zizafungurirwa mu ruhame ku wa 23/04/2026 saa tanu (11h00’) za mu gitondo ku biro by’umushinga RW0283 Mwulire aho ukorera. Nyuma y’iyo saha nta yandi mabahasha azakirwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone 0788843566 cyangwa 0782085761.
NB: - Abifuza gupiganira iri soko barahamagarirwa kuza gusura Samples ku biro by’Umushinga RW0283 mu masaha y’akazi uhereye kuri uyu wa 13/04/2026.
Bikorewe i Mwulire ku wa 08/04/2026
Pastor TUYIZERE Jean Baptiste
Umushumba wa Zion Temple Mwulire