ITANGAZO RIHAMAGARIRA SOSIYETE GUPIGANIRA ISOKO
MUHABURA SACCO BURERA (MSB) ni koperative yo kubitsa no kuguriza itanga serivisi z’imari iciriritse yatangiye imirimo yayo kuwa 31 Kanama 2025; ikorera mu Karere ka Burera, Umurenge wa Butaro. Irifuza gutanga amasoko akurikira:
- Isoko ryo gukora maintenance y’ibikoresho by’ikoranabuhanga
Ba rwiyemezamirimo babishoboye kandi bujuje ibisabwa, barasabwa kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza y’ipiganwa guhera kuwa kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026 kugeza kuwa gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026 mu masaha y’akazi, hamaze kwerekanwa inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw) adasubizwa yishyuriwe kuri konti: 100231023458 ya MUHABURA SACCO BURERA iri muri BK, amabahasha afunze neza agaragaza ibiciro agomba kuba yagejejwe ku cyicaro gikuru cya MUHABURA SACCO BURERA bitarenze tariki ya 25 Gicurasi 2026 saa yine n’igice z’amanywa (10:30 am) afungurwe mu ruhame kuri uwo munsi saa tanu (11:00 am).
Bikorewe I Butaro, kuwa 11 Gicurasi 2026
Umuyobozi mukuru wa MUHABURA SACCO BURERA
MUKESHIMANA Claire