ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’IMODOKA
Youth for Christ/Rwanda (YFC/Rwanda) iramenyesha abantu bose babyifuza ko ishaka guteza cyamunara imodoka ebyiri zayo zikurikira:
- Imodoka yo mu bwoko bwa Minibus ifite plaque RAB 454X
- Imodoka yo mu bwoko bwa Minibus ifite plaque RAD 633 D
Cyamunara izakorwa hakurikijwe amategeko agenga cyamunara mu Rwanda, cyane cyane ibiteganywa n’amategeko yerekeye imicungire n’igurishwa ry’umutungo binyuze muri cyamunara.
1.Uburyo bwo kubona no gusura imodoka
Abifuza gupiganwa bazemererwa gusura no kureba imodoka kuva kuwa 14/5/2026 kugeza kuwa 22/5/2026, ku cyicaro cya YFC/Rwanda giherereye i Kibagabaga, hagati ya saa mbili (08h00) na saa kumi (16h00).
2. Gutanga amabaruwa y’ipiganwa
Abifuza gupiganwa bazatanga amabaruwa afunze neza agaragaza:
- Amazina y’upiganwa
- Nimero y’indangamuntu cyangwa registre de commerce ku bigo
- Nimero ya telefone
- Igiciro atanga kuri buri modoka
Amabaruwa azashyikirizwa ku biro bya YFC/Rwanda bitarenze kuwa 27/5/2026 saa yine za mu gitondo (10h00).Gufungura amabaruwa bizakorwa uwo munsi saa mu nani (2h00) imbere y’abapiganwa babyifuza.
3. Caution (ingwate) isabwa:Buri mupiganwa asabwa kubanza gutanga amafaranga y’ingwate (caution) angana n’ibihumbi Magana atanu y’amanyarwanda (500,000 Rwf) kuri buri modoka apiganira
Aya mafaranga azishyurwa kuri konti ya YFC/Rwanda iri muri I&M Bank, Konti No: 20029953001. Inyemezabwishyu ya banki igomba gushyirwa mu ibaruwa y’ipiganwa.
Icyitonderwa:
- Uwatsindiye cyamunara ariko ntarangize kwishyura mu gihe cyateganyijwe azatakaza caution ye.
- Abatatsinze bazasubizwa caution yabo mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) y’akazi nyuma yo gutangaza ibyavuye muri cyamunara.
4. Kwishyura no gutwara imodoka
Uzatsindira cyamunara azishyura amafaranga yose mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) y’akazi nyuma yo kumenyeshwa ko yatsinze.
Nyuma yo kwishyura yose, imodoka izahita imwegurirwa kandi ayitware mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) y’akazi.
5. Andi mabwiriza
- YFC/Rwanda ifite uburenganzira bwo kutemera igiciro ibona kidahagije.
- Imodoka zigurishwa uko ziri (“As it is”).
- Utsindiye cyamunara ni we uzishyura amafaranga yose ajyanye no guhererekanya uburenganzira bw’ikinyabiziga.
Bikorewe i Kigali, kuwa 13 /05/2026
MUGARURA Jean Baptiste
National Director
Youth for Christ/Rwanda (YFC/Rwanda