ITANGAZO RY’ISOKO
Ubuyobozi bw’Itorero rya Restoration Church Paruwasi ya Rusororo buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babishaka ko hari isoko ryo kugemura ibiryo n’ibicanwa( amakara) abana bazakoresha mu mwaka wa 2026-2027 ndetse n’ibikoresho by’ishuri bizahabwa abana/urubyiruko bafashwa mu mushinga RW0252 Rusororo.
IBISABWA K’ USHAKA GUPIGANWA:
- Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umuyobozi wa Paroisse inyuzwa kuri email: ercrusororo@yahoo.com
ugaha copy jnatamba@rw.ci.org na rkobusingye@rw.ci.org
- Kuba afite icyemezo cy’ibyo akora gitangwa na RDB (Registre de Commerce).
- Kuba afite TIN number
- Kwerekanako afite EBM ihuye n’izina rya Company ipiganwa
- Kuzana urupapuro rugaragaza igiciro cya kimwe mubyo azagemura
- Kugira konti muri Bank izwi mu Rwanda kandi yanditse mu mazina ya company yaje gupiganirwa isoko ari nayo izakoreshwa mu kwishyurwa amafaranga.
- Kuba afite ubushobozi kandi yiteguye kuzana ibyo yatsindiye mu gihe kitarenze iminsi 10 kuva isoko rimaze gutangwa no gusinya amasezerano harimo n’ayo kurengera umwana.
- Kuba rwiyemezamirimo atanga inyemezabwishyuya EBM (Electronic Billing Machine).
- Kuba Rwiyemezamirimo yemera kwishyurwa nyuma yo kurangiza akazi
Gufungura emails zoherejwe no gutangaza abatsinze bizaba kuwa gatatu tariki ya 25/06/2026 saa cyenda ku isoko ry’ibiryo no kuwa 23/07/2026 saa cyenda ku isoko ry’ibikoresho by’ishuri.
Upigana abanza kugaragaza aho yishyuriye amafranga 10.000 Rfw adasubizwa kuri konti 100000866681 iri mu mazina ya ERC Rusororo CDC iba muri Bank ya Kigali(BK) akabona guhabwa DAO gufungura emails no gutangaza abatsinze bikazabera ku cyicaro cy’umushinga kiri i Rusororo muri Gasabo mu ruhame.
Bikorewe i Rusororo
Kuwa 11/06/2026
Bishop MUZALIWA Prosper
SENIOR PASTOR