Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibyo kurya by’abana bafashwa n’umushinga Rw0549 EPR Kamuhoza
Itorero rya EPR Paroisse Kamuhoza rikorera mu karere ka Nyarugenge, Umurenge
wa kimisagara, Akagari ka Kamuhoza, Umudugudu waNyarusange riramenyesha ba rwiyemezamirimo bujuje ibisabwa kandi bafite uburambe mu gupiganira amasoko, ko iryo Torero ryifuza gutanga isoko kuri rwiyemezamirimo uzagemura ibyo kurya k‘umushinga uterwa Inkunga na Compassion Rw0549 EPR Kamuhoza.
Ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga iryo soko biboneka mu biro by’umushinga Rw0549 EPR Kamuhoza wavuzwe haruguru kuva kuwa kuwa gatatu le 05/08/2026 mu masaha y’akazi kugeza kuwa mbere le 10/08/2026 mbere ya saa sita, nyuma yo kwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10,000frw) adasubizwa kuri konti 100001517052 ya EPR Rw0549 Kamuhoza ifunguye muri Banki ya Kigali (BK).
Uwifuza ibindi bisobanuro yabariza ku biro by’umushinga Rw0549 EPR Kamuhoza
cyangwa agahamagara kuri telefone igendanwa ariyo 0788662527.
Bikorewe Kamuhoza kuwa 05/08/2026
Pastor MUKAMURENZI Beatha
Umuyobozi wa EPR Kamuhoza