Skip to main content

Itangazo Ry’isoko Ryo Kugemurira Abana Ibyo Kurya

PROJECT RW0195 EMLR NZIGE
Rate this employer
Average: 3 (2 votes)

ITANGAZO RY’ISOKO

Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda - EMLR, Paroisse Nzige rifite umushinga RW0195 EMLR NZIGE uterwa inkunga na Compassion International, rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babishoboye gupiganira isoko ryo kugemurira abana ibyo kurya.

Uwifuza gupiganira iryo soko agomba kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) ku Biro bya EMLR Paroisse NZIGE aho Umushinga ukorera guhera ku itariki 28/7/2026 - 03/08/2026, yitwaje inyemezabwishyu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20,000 Rwf) adasubizwa ashyirwa kuri Konti NoNo100028300977/RWF ya PAROISSE EMLR NZIGEiri muri Banki ya Kigali (BK).

Dosiye z’ipiganwa zizoherezwa gusa kuri Email: rw195nzige@gmail.com, kugeza ku itariki ya 11/08/2026 isaa mbili zuzuye (8h00) nyuma y’iyo saha, nta yindi dosiye izakirwa.

 Dosiye zikazafungurirwa mu ruhame i saa ine (10h00) za mu gitondo ku biro by’Umushinga RW0195 EMLR NZIGE. 

Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telephone: 0788 722 083

Bikorewe i Nzige, kuwa 27/7/2026.

Uhagarariye ibikorwa bya RW0195 muri EMLR Paroisse Nzige

Murebwayire Jeanne

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)