EGLISE PRESBYTERIENNE AU RWANDA Mulindi kuwa 16/11/2026
PAROISSE NYARUBUYE
RW0553 EPR MULINDI
ITANGAZO RY’ISOKO RYO KUGURA IMYENDA YO KURIMBANA KU BAFATANYABIKORWA 239
Isoko ryo kwambika abana imyenda yo kurimba kubafatanyabikorwa 239 Nº0011/CI/RW05532026
Itorero presbyterienne mu Rwanda Paroisse ya Nyarubuye, itorero rifite icyicaro mu murenge wa NASHO mu karere ka KIREHE akagari ka KAGESE umudugudu wa KIBIMBA, rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babishaka kandi babifitiye ububasha gupiganira isoko rigaragara haruguru . Ibi bikazabera ku icyicaro cy’Itorero aho Umushinga Rw0553 EPR Mulindi Uterwa inkunga na Compassion International-Rwanda ukorera.
- Imyenda yo kurimbana ikenewe ni iy’abahungu n’abakobwa kubyiciro by’abana bikurikira:
| ICYICIRO | IGITSINA | INGANO |
| 0-2 | Gabo | 24 |
| Gore | 27 | |
| 3-8 | Gabo | 22 |
| Gore | 26 | |
| 9-14 | Gabo | 12 |
| Gore | 9 | |
| 15-21 | Gabo | 62 |
| Gore | 57 | |
| TOTAL | 239 | |
ABIFUZA GUPIGANIRA IRI SOKO BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA:
- Ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bwa EPR Paroisse Nyarubuye isaba isoko.
- Facture Proforma igaragaza igiciro cy’umwenda umwe hakurikijwe ibyiciro byabana n’igiciro mbumbe cyose.
- Registre y’ubucuruzi igaragaza ko rwiyemezamirimo asanzwe akora uyu murimo ari gupiganira, (RDB Certificate )
- TIN,VAT,
- Icya ngombwa cyo kutabamo umwenda w’imisoro gitangwa na RRA, RSSB kiriho umukono wa Noteri
- Kugira akamashini gasohora inyemezabwishyu yemewe n’ikigo RRA(EBM),
- Photocopy y’irangamuntu ya nyiri company
- Kuba afite ubushobozi bwo kwambika abana imyenda yo kurimbana mugihe cy’iminsi 15 amaze gusinya amasezerano
- Kwerekana ibyangombwa byibuze 3 byaho yaba yarakoze imiromo yapiganiye.
- Gusura sample y’imyenda yo kurimbana ku mushinga RW0553 Mulindi bikorwa kuwa mbere kugeza kuwa gatanu saa 09h00’ - 16h00’
- Borudero yishyuriweho amafaranga 5,000frw yo kugura DAO ikubiyemo amabwiriza yose y’isoko kuri konte 100011489022 EPR Paroisse Nyarubuye,
Abifuza gupiganira iri soko kandi bujuje ibisabwa muri iri tangazo bohereza ibyangombwa kuri e-mail y’umushinga rw553mulindi@gmail.com bagatanga copy Kuri iyi email CUwase@rw.ci.org kandi documents idatanzwe hose iba impfabusa. Kudeposa bikorwa burimunsi guhera tariki ya 16/11/2026 kugeza 01/12/2026 saa kumi nimwe z’umugoroba (17h00). Kureba abapiganwe no gutangaza abatsinze ku mugaragaro bizaba mu ruhame kuwa 02/12/2026 saa 10h00. Uzatsindira iryo soko azamenyeshwa mu nyandiko igihe cyo gusinya amasezerano y’isoko.
Kubindi bisobanuro mwahamagara kuri tel: 0788762170 / 0788805545
Bikorewe Mulindi 16/11/2026.
Umushumba wa EPR Paroisse Nyarubuye
Pastor NSHIMIYIMANA Jean Claude