Skip to main content

Itangazo Ry’isoko Ryo Kugura Uniforme Z’abana

Umushinga RW0762 LCR Kirehe
Rate this employer
Average: 4.6 (9 votes)

PARUWASI YA KIREHE

UMUSHINGA RW 0762 LCR KIREHE

AKARERE KA KIREHE

UMURENGE WA KIREHE

AKAGARI KA KIREHE

TEL: 0783169356 / 0787871257

Email:rw762krh@gmail.

ITANGAZO RY’ISOKO RYO KUGURA UNIFORME Z’ABANA

Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abaluteri ry’u RWANDA paruwase ya Kirehe,riherereye mu kagari ka Kirehe, umurenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe, intara y’i Burasirazuba riterwa inkunga na Compassion international binyuze mu mushinga RW0762 LCR Kirehe ririfuza gutanga isoko,ryo kudoda no kugemura Uniforme zo kumashuri asanzwe guhera nursery kugeza secondary kubigo bitandukanye .

Harimo ibyiciro byinshi bitandukanye by’amabara ukurikije aho abana biga, byanozwa neza igihe mwaje gubapima mu maze kubona amasezerano nku muntu watsindiye isoko , Igitambaro cyo hasi ni coton hejuri ho byaterwa ni shati bambara kuri buri kigo .

Uko twifuza profoma ni 

NO

IKICIRO 

UMWAMBARO

IGICIRO CYA KIMWE

1

NURSARY

1 

2

PRIMARY

1

3

SECONDARY

1

TOTAL


 

Abifuza gupiganira iri soko bose barasabwa gutanga ibyangombwa by’ipiganwa bikurikira : 

  1. Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba wa Paruwasi LCR Kirehe
  2. Proforma igaragaza ibiciro
  3. Kuba afite campany abarizwamo
  4. Kuba afite compte muri bank ifite ikoranabuhanga Kandi iri mumazina ya company.
  5. Kuba afite TIN number yo muri RRA na TVA
  6. Kuba afite icyangombwa cyerekana ko nta mwenda abereyemo RRA na RSSB

kitarengeje amezi 3

  1. Kuba afite cachet kandi atanga facture ya EBM
  2. Ibyemezo 2 byaho yakoze akarangiza akazi neza
  3. Kuba yemera kwishyurwa hakoreshejwe OP
  4. Kuba afite registre y’ubucuruzi itangwa na RDB y’ubucuruzi igaragaza ko

rwiyemezamirimo asanzwe akora iyi mirimo ari gupiganira

  1. Fotocopy y’indangamuntu yanyiri company cg icyemezo gisimbura indangamuntu

cyemewe n’amategeko.

Icyitonderwa:

1.Ibyangombwa by’ipiganwa byoherezwa kuri emails rw762krh@gmail.com, na

eniyonzima@rw.ci.org kuva ku italiki 10/10/2026 kugeza kuwa 26 /10 /2026 saa tanu

z’amanywa ari nabwo hazafungurwa amabaruwa yabapiganiye isoko . abitabiriye

bazamenyeshwa ibyavuye mu ipiganwa kuri email zabo uzatsindira isoko azabimenyeshwa nawe

kuri email ye by’agateganyo, nyuma y’inama igamije kureberahamwe uko procedure

yubahirijwe hagati ya comite ishinzwe gutanga isoko n’umuhuzabikorwa uhagarariye imishinga,

nibwo uwatsindiye isoko azamenyeshwa igihe yazakorera amasezerano.
 

  1. Rwiyemezamirimo yohereza document ze kuri izo emails zombi. Uwakohereza document ye

kuri email imwe ntahe copy indi email dosiye yaba impfabusa.

  1. Izina rya dosiye (Email subject ni GUPIGANIRA ISOKO RY’UNIFORME )

Uwakenera ibindi ibisobanuro yahamagara numero zatanzwe haruguru.

Murakoze.

Bikorewe i Kirehe 10 /10/2026

 

Umuyobozi PARUWASE YA KIREHE mu itorero ry’Abaluteri ry’u Rwanda (LCR) 

Ruramgirwa Emmanuel 

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)