ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO GUKODESHA PARIKINGI KU RUBUGA NO KUNYUBAKO BYA ADARWA COOPERATIVE.
ADARWA COOPERATIVE (Coopérative d’action pour le Développement de l’Artisanat au Rwanda) ni koperative igamije guteza imbere imirimo y’ubukorikori bw’ububaji mu Rwanda. Ikaba ifite icyicaro mu Kagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
ADARWA COOPERATIVE irahamagarira ba Rwiyemezamirimo gupiganira Isoko ryo gukodesha parking yo ku nyubako(ADARWA BUILDING) no ku rubuga muri ADARWA COOPERATIVE.
Igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa kiboneka mu biro by’ubunyamabanga bwa ADARWA COOPERATIVE uhereye ku itariki iri tangazo ryasohokeye mu binyamakuru. Icyo gitabo ugihabwa umaze kwishyura amafaranga y’U Rwanda ibihumbi icumi (10. 000 Frw) adasubizwa kuri konti N° 593412510810136 ya ADARWA COOPERATIVE iri muri Banki y’abaturage (BPR Atlas Mara).
Umunsi wo gusura aho iyo Parking iherereye ni ku wa kane ku itariki ya 13/08/2026 ku cyicaro cya ADARWA COOPERATIVE guhera saa sita zuzuye kugera saa munani (12H00-14H00).
Ibitabo by’ipiganwa bigomba kuba byanditse neza ari ibitabo bitatu (3), kimwe ari umwimerere ibindi ari kopi.
ADARWA COOPERATIVE ikaba isaba ba Rwiyemezamirimo na Company kuzaza bitwaje ibiciro by’ubukode bwa Parking (Financial proposal) n’uburyo buboneye buzakoreshwa na Rwiyemezamirimo mu kuyitaho (Technical proposal), bakabishyikiriza abagize akanama k’amasoko muri ADARWA Cooperative ku itariki ya 20/08/2026 saa yine (10h00).
Gufungura ibiciro byatanzwe ni kuri uwo munsi saa 10h10’ mu cyumba cy’inama cya ADARWA Cooperative.
Bikorewe ku Gisozi, kuwa 05/08/2026.
UWIMANA Venantie
PEREZIDA WA ADARWA COOPERATIVE