Skip to main content

Itangazo Ryo Gupiganira Isoko Ryo Gusakara Terrazzo Niveau Ya 5 Y’inyubako Ya GOICO Plaza

Gorilla Investment Company(GOICO) Ltd
Rate this employer
Average: 3.6 (5 votes)

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO

GORILLA INVESTMENT COMPANY (GOICO Ltd) ni Company y’ubucuruzi ibarizwa mu mujyi wa Musanze, akarere ka Musanze yatangiye 2015, ikaba ariyo ifite inyubako ya GOICO PLAZA igizwe n’amagorofa atanu (5floors) afite ubuso bungana na metero kare 25,740 ikaba ibarizwamo isoko rya kijyambere rya Musanze, yubatse ku buso bungana na metero kare 7,597. Ubuyobozi bwa GOICO Ltd rero burahamagarira ba Rwiyemezamirimo babishoboye kandi babifitiye ibyangombwa ko bwifuza gutanga ryo “GUSAKARA TERRAZZO NIVEAU YA 5 Y’INYUBAKO YA GOICO PLAZA”. Abifuza gupiganira aryo soko bagura igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga iryo soko kiboneka mu buyobozi bukuru bwa GOICO Ltd mu minsi y’akazi guhera tariki ya 31/07/2026 kugeza ku taliki ya 14/08/2026 mu masaha y’akazi nyuma yo kwishyura amafaranga angana n’ibihumbi icumi y’u Rwanda (10,000 Frw) adasubizwa. Ayo mafaranga azishyurwa kuri Konti n0 00052-00371953-30/RWF ya GORILLA INVESTIMENT COMPANY iri muri Banki ya Kigali. Gusura isoko bizakorwa kuwa 31/07/2026, kuwa 03/08/2026 kugeza kuwa 05/08/2026, abasura bahagurukira ku biro bya GOICO Ltd saa 09h00’ za mugitondo. Nyuma yo gusura ba Rwiyemezamirimo basuye bazahabwa certificat yo gusura. 

Amabahasha afunze neza arimo ibiciro yanditseho izina ry’isoko ripiganirwa azagezwa mu buyobozi bwa GOICO Ltd bitarenze taliki ya 14/08/2026 saa yine za mugitondo (10h00’), gufungura amabahasha bizakorwa kuri uwo munsi taliki ya 14/08/2026 saa yine n’igice za mugitondo (10h30’), uwifuza ibindi bisobanuro yahamagara kuri telephone igendanwa 0788491564/0788476666

Bikorewe i Musanze, kuwa 24/07/2026

URAGIWENIMANA Jean Claude

Umuyobozi mukuru wa GOICO Ltd

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)