Skip to main content

Itangazo Ryo Gupiganira Isoko Ryo Kudodera Abana Imyenda Y’ Ishuri

ITANGAZO RY’ ISOKO

Ubuyobozi bw’ itorero Anglican ry’u Rwanda (EAR) Paruwasi Gatore, bufite umushinga uterwa inkunga na Compassion International mu Rwanda, burifuza gutanga isoko ryo KUDODERA ABANA IMYENDA Y’ ISHURI ku bana biga ku bigo bitandukanye.

Abana 216 (harimo ibyiciro by’abana bitandukanye kandi biga kubigo bitandukanye Ba rwiyemezamirimo bifuza gupiganira iryo soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba afite ibaruwa isaba isoko yandikiwe ubuyobozi wa EAR Paruwasi Gatore iriho Facture Proforma y’ igiciro cya kimwe ndetse n’ igiciro cya byose.
  • Icyemezo cyo kutaberamo umwenda ikigo cy’ igihugu cy’ ubwiteganirize bw’abakozi (Rwanda Social Security Board: RSSB)
  • Icyemezo cy’ ubucuruzi gitangwa na RDB
  • Icyemezo cyo kutaberamo umwenda ikigo cy’ igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA)
  • Ibyemezo 3 bigaragara ko yakoze imirimo nkiyo apiganira akayikora neza kandi biriho umukono wa Noteri .
  • Kugira konti ya Bank iri mu mazina ari ku cyemezo cya RDB cy’upiganirwa cyangwa Company yapiganwe.
  • Photo copie y’ indangamuntu cyangwa Passport y’ uhagarariye Company.
  • Kuba atanga facture ya EBM.
  • Kugira konti iri mu mazina ya Company yahawe na RDB.
  • Agomba kuba afite inyemezabwishyu yishyuriyeho amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda (10,000 frw) y’agatabo ka DAO gakubiyeho ibijyanye n’ ipiganwa ry’amasoko) adasubizwa yishyurwa kuri konti nomero 00068-00491355-20 ya EAR GatoreRW631 iri muri Bank ya Kigali ishami rya Kirehe, ikindi nuko utwo dutabo muzajya mudusanga ku biro by’ umushinga RW0631 Gatore mu minsi y’ akazi ukerekana inyemezabwishyu wishyuriyeho ayo mafaranga.

Abifuza gupiganira iri soko bagomba gutangira kuzana dosiye zabo zisaba isoko bakimara kumva iri tangazo ni ukuvuga rikimara gushyirwa ahagaragara; kwakira dosiye ni buri munsi mu masaha y’akazi kuva tariki ya 02/09/2026 kugeza kuwa 16/09/2024 saa yine za mugitondo (10h00) ari nayo masaha yo gufungura amabahasha k’umugaragaro. Uzatsindira iryo soko azamenyeshwa igihe cyo gusinya amasezerano y’isoko mu nyandiko. Ikindi nuko amabaruwa azafungurwa abasabye isoko bahari.

ICYITONDERWA:

  • Ibyangombwa by’ipiganwa byoherezwa kuri iyi email: rw631eargatore@gmail.com kuva igihe rimaze gushyirwa ahagaragara bikazageza kuwa 16/09/2026 saa tatu za mugitondo (9 h 00 a.m) kuri uwo munsi ari nabwo hazafungurwa amabaruwa y’abapiganira iryo soko. Ikindi nuko abitabiriye iryo piganwa bazamenyeshwa ibyavuye mu isesengura ry’iri soko kuri email zabo nyuma uzatsindira isoko azabimenyeshwa by’agateganyo.
  • Rwiyemezamirimo uzohereza dokima ye (document ye) kuri email imwe yavuzwe haruguru ntahe kopi uwagaragajwe ko agomba guhabwa copy kuri iyi email: eniyonzima@rw.ci.org  dosiye ye izaba impfabusa.
  • Ikindi mugihe cyo gufungura amabaruwa k’ umugaragaro, ba rwiyemezamirimo bagomba kuza bagakurikirana ifungurwa ry’amabaruwa.

Bikorewe i Gatore, kuwa 01/09/2026

Umuyobozi w’ itorero rya EAR Gatore

Rev.Canon Arch.GASANA Samuel

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)