ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGEMURA IBIRYO K’UMUSHINGA RW0806
Ubuyobozi bw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), Paroisse ya MUNYIGINYA ifite icyicaro mu Umurenge wa Gishali, Akarere ka Rwamagana, burahamagarira ba Rwiyemezamirimo babishaka kandi babishoboye kuza gupiganira isoko ryo kugemura ibyo kurya bya bafatanyabikorwa bafashwa n’Umushinga RW0806.
Uwifuza gupiganira iryo soko agomba kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) ku cyicaro cya EAR Paruwase ya Munyiginya aho Umushinga ukorera guhera ku itariki ya 28/07/2026 kugeza ku itariki ya 5/08/2026, mu minsi n’amasaha y’akazi umaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Rwf) adasubizwa ashyirwa kuri Konti No: 100080368164 ya EAR Munyiginya RW0806 iri muri Banki ya Kigali (BK).
Dosiye z’ipiganwa zizoherezwa gusa kuri Email: rw806munyiginya@gmail.com, kugeza ku itariki ya 11/08/2026 i saa tatu (9h00) zuzuye (nyuma y’iyi saha, nta yindi dosiye izakirwa). Dosiye zatanzwe zizafungurirwa mu ruhame kuri uwo munsi i saa yine (10h00) zuzuye za mugitondo ku cyicaro cy’Umushinga RW0806 EAR Munyiginya.
Bikorewe i Gishali, kuwa 28/07/2026
Umuyobozi wa EAR Paroisse Munyiginya
Rev. RUTINYWA Deogratias