ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGEMURA IBYO KURYA
Ubuyobozi bw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), Paroisse ya RUNYINYA ifite icyicaro mu murenge wa Gahengeri, Akarere ka Rwamagana, buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babishaka kandi babishoboye ko hari isoko ryo kugemura ibyo kurya.
Uwifuza gupiganira iryo soko, agomba guhabwa (kuri email) cg akaza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) ku biro bya EAR Paruwase ya Runyinya aho Umushinga ukorera, guhera ku itariki ya 05/08/2026 kugeza ku itariki ya 13/08/2026, mu masaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20,000 Rwf) adasubizwa, ashyirwa kuri konti y’Umushinga No: 4013200904935 (RW0814 EAR Runyinya) iri muri EQUITY Banki.
Amabahasha y’ipiganwa azoherezwa kuri email y’umushinga: rw814runyinya@gmail.com ku wa 14 bitarenze saa yine zuzuye za mugitondo (10H00) nyuma yiyo saha nta email izafungurwa. Hanyuma amabaruwa akazafungurwa mu ruhame i saa tanu z’amanywa (11h00Am) ku biro by’Umushinga RW0814 EAR Runyinya.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri telephone: 0786207965(parish leader)/0788419788 (Project Director)
Bikorewe I Runyinya, kuwa 30/7/2026
Nizeyimana Samuel
Umuyobozi wa EAR Paroisse Runyinya