Skip to main content

Itangazo Ryo Gupiganira Isoko Ryo Kugemura Ibyo Kurya N’ibikoresho by’isuku by’abafatanyabikorwa Mu Gihe Cy’umwaka

RW0155 EMLR KINIGI
Rate this employer
Average: 3 (1 vote)

REPUBURIKA Y’URWANDA

INTARA Y’AMAJYARUGURU 

AKARERE KA MUSANZE

ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA AMASOKO

Itorero EMLR Paruwasi ya Kinigi, ikoreramo Umushinga uterwa inkunga na Compassion International RW0155 EMLR KINIGI, riherereye mu Mudugudu wa Nyarubande,Akagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange, Akarere ka Musanze. Rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira Isoko ryo kugemura Ibyo kurya n’ibikoresho by’Isuku by’Abafatanyabikorwa mu gihe cy’umwaka.

Abifuza gupiganira iryo soko bashobora kubona ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa(DAO) mu biro by’umuyobozi w’Umushinga RW0155 EMLR Kinigi cyangwa kuri Email,rw0155kinigi41@gmail.com kuva ku itariki ya 29/07/2026, kugeza tariki ya 11/08/2026 mu masaha y’akazi, nyuma yo kwishyura amafaranga Ibihumbi icumi (10,000Frws) adasubizwa yo kugura igitabo ashyirwa kuri konti y’aparuwasi ifite No100017453747 EMLR KINIGI 2017 .iri muri Banki ya Kigali (BK). Abifuza gupiganirwa iryo soko bagomba kuba bagejeje ibyangombwa byabo kubiro by'uwo mushinga bitarenze tariki ya 12/08/2026 saa tatu 9h30 za mugitondo biri mwibahasha ifunze neza, amabaruwa akazafungurwa muruhame saa ine 10h0 za mugitondo . kubindi bisobanuro wahamagara kuri Tel: 0784421248/0783228368

Bikorewe Ninda kuwa 28/07/2026

Umushumba w’ungirije wa paruwasi ya Kinigi

Rev. BIZAGWIRA Emmanuel
RW0155 EMLR KINIGI

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)