Skip to main content

Itangazo Ryo Gupiganira Isoko Ryo Kugura Ihene Z’abafatanya Bikorwa B’umushinga Rw0584 Bihembe

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGURA IHENE Z’ABAFATANYA BIKORWA B’UMUSHINGA RW0584 BIHEMBE

Ubuyobozi bw’Itorero EPR Paroisse BIHEMBE rifite icyicaro mu kagari ka Bihembe, Umurenge wa Nyakaliro, Akarere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba rifite Umushinga RW0584 uterwa inkunga na Compassion International Rwanda burifuza gutanga isoko ryo kugurira no kugemura IHENE abafatanya bikorwa b’umushinga Rw0584 Bihembe.

Uwifuza gupiganira iri soko agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Ibaruwa isaba isoko ikubiyemo ibiciro yandikiwe Umushumba wa EPR Paroisse ya BIHEMBE
  • Kuba afite icyangombwa cyubucuruzi kigaragaza ko akora iyo mirimo gitangwa na RDB hamwe n’Icyangombwa kerekana ko ari muri TVA.
  • Kuba yemera gutanga facture ya EBM (Electronic Belling machine)
  • Icyemezo cyo kutabamo imisoro ya RRA na RSSB kitarengeje amezi 3 kandi kiriho umukono wa Noteri,
  • Photo Copy y’indangamuntu yuhagarariye company.
  • Kuba yemera kwishyurirwa kuri Konti ya bank yiyo company nyuma yo gukora isoko;
  • Kuba afite icyangombwa cy’imikorere myiza (Attestation de bonne fait) cyatanzwe naho yakoze igikorwa nkicyo.
  • Icyemezo kigaragazako Company itigeze ihomba
  • Kugaragaza ko upiganwa afite ubushobozi bwa gukora iryo soko 
  • Imbonerahamwe igaragaza ibiciro byanditse mu mibare no munyuguti

Abifuza gupiganira iryo soko basabwa kugera aho Umushinga ukorera bagafata igitabo gikubiyemo amabwiriza (Dao) agenga iryo soko, guhere ku itariki ya 16/11/2026 kugeza ku itariki ya 01/12/2026 mu masaha y’akazi, bamaze kwishyura amafaranga ibihumbi makumyabiri y’urwanda (20,000 Rwf) adasubizwa, kuri Konti 100017710499 PAROISSE EPR BIHEMBE iri muri Banki ya Kigali (BK) bitarenze ku itariki ya 30/11/2026.

Dosiye z’ipiganwa kubazaba baguze igitabo zizoherezwa kuri Email y’umushinga rw584bihembe@gmail.com kugeza ku italiki ya 02/12/2026

I saa yine zuzuye (10h00) Gufungura amabaruwa bizakorerwa mu ruhame kuri uwo munsi i saa tanu zuzuye (11h00).

Ku bindi bisobanuro wabariza kuri Telephone: 0783382622/ 0785630004

 Bikorewe i Nyakaliro, kuwa 10/11/2026

 NGABOYAYEZU Isaac

Umuyobozi w’ Itorero EPR Paroisse BIHEMBE

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)