Skip to main content

Itangazo Ryo Gupiganira Isoko Ryo Kugurira Abafatanyabikorwa Ibikoresho By’ishuri

PROJECT RW0177 KIGUFI

Ubuyobozi bw’itorero Methodiste libre mu Rwanda Paroisse ya Kigufi, itorero rifite icyicaro mu murenge wa MAHAMA mu karere ka KIREHE, kubufatanye na Compassion international binyuze mumushinga RW0177 EMLR Kigufi 

Sector
Other
Rate this employer
Average: 4.4 (9 votes)

FREE METHODIST CHURCH IN RWANDA

ACTES 20:28

EMLR PAROISSE KIGUFI

PROJECT RW0177 KIGUFIs

Email: kigufimethodiste@gmail.com 

ITANGAZO RY’ISOKONº001/CI/RW1772026-2027

ISOKO RYO KUGURIRA ABAFATANYABIKORWA IBIKORESHO BY’ISHURI

Ubuyobozi bw’itorero Methodiste libre mu Rwanda Paroisse ya Kigufi, itorero rifite icyicaro mu murenge wa MAHAMA mu karere ka KIREHE, kubufatanye na Compassion international binyuze mumushinga RW0177 EMLR Kigufi burifuza gutanga isoko ryo kudoda Uniforme y’ishuri kubana 153 barimo abakobwa 73 n’abahungu 79, Itorero rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo bose batandukanye kandi babifitiye ububasha gupiganira isoko ryavuzwe haruguru, Ibi bikazabera kucyicaro cy’Itorero aho Umushinga Rw0177EMLR Kigufi ukorera mukarere ka Kirehe, Umurenge wa Mahama, akagari ka Kamombo, Umudugudu wa kamabuye. Imbonerahamwe igaragaza umubare w’abana n’amashuri bigamo 

NO ISHURI ABAKOBWA ABAHUNGU TOTAL
1 NURSERY 14 10 24
2 PRIMAIRE 11 17 28
3 SECONDAIRE 48 53 101
Total 73 80 153

Abifuza gupiganira iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira : 

  • Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba wa Paruwasi EMLR Kigufi
  • Proforma igaragaza ibiciro Kuri buri kiciro cy’ishuri umwana yigamo
  • Kuba afite campany abarizwamo
  • Kuba afite compte muri bank ifite ikoranabuhanga
  • Kuba afite TIN number muri RRA na TVA
  • Kuba afite icyangombwa cyerekana ko nta mwenda abereyemo imisoro ya RRA n’imisanzu ya RSSB kitarengeje amezi 3 
  • Kuba afite cachet kandi atanga facture ya EBM
  • Kuba yemera kwishyurwa hakoreshejwe OP 
  • Kuba afite registre y’ubucuruzi itangwa na RDB kandi igaragaza ko rwiyemezamirimo asanzwe akora iyi mirimo ari gupiganira
  • Fotocopy y’indangamuntu yanyiri company cg icyemezo gisimbura indangamuntu cyemewe n’amategeko.
  • Ibyemezo bitatu by’aho yakoze imirimo isa n’iyo apiganira 

Abujuje ibisabwa muri iri tangazo barashishikarizwa kohereza ibyangombwa kuri email y’umushinga kigufimethodiste@gmail.com  agatanga copy kuri email CUwase@rw.ci.org na eniyonzima@rw.ci.org idatanzwe Kuri izo email 3 iba imfabusa. 

Abujuje ibisabwa barasabwa kandi kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga isoko (Dao) bitwaje Bordereau y'amafaranga ibihumbi bitanu adasubizwa (5,000 frs) adasubizwa , ashyirwa Kuri Compte número 568377405911 ya EMLR Paroisse Kigufi iri muri BPR Bank .

guhera 10 /10 /2026 kugeza 25 /10/2026 saayine za mugitondo ari nawo munsi wo gufungura amabaruwa kumugaragaro kucyicaro cy’uwo mushinga . uwatsindiye isoko akabimenyeshwa by’agateganyo hakoreshejwe emal , kubindi bisobanuro mwahamagara kuri tel: 0788571616 ya Pastor na 0737346664 ya PD

Bikorewe i Mahama kuwa 10/10/2026

Rev: MUNANIRA Emmanuel

Umushumba wa EMLR Paroisse ya Kigufi.

 

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)